Kuri uyu wa 28 Mutarama 2022 , bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ndetse n’abakozi b’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu , basoje amahugurwa yiminsi 5 yibandaga kukumenya , uko bakwiye gufata neza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni na Mudasobwa n’uburyo bwo kwirinda mu gihe ryakoreshwa nabi.
Uko iterambere ku Isi rigenda ryaguka niko n’ikoranabuhanga mu bice bitandukanye rigenda ryaguka.Muri uko kwaguka rero hakenerwa ubumenyi bwibanze kuri ryo kugira ngo umuntu abashe kuribyazamo inyungu, ariko niko hari n’abandi bakora ibyaha binyuranye bifashisha ikoranabunga bishobora gushyira Isi mu kaga.
Mu mahugurwa yateguwe na Sendika y’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu STRADH(Syndicat des Travailleurs Aux Serivices des Droits de l’Homme) kuva kuwa 24-28 Mutarama 2022, abayitabiriye bavuze ko abasigiye amasomo atandukanye azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Abayo John, ni umunyamakuru kuri Radiyo Fine FM,yabwiye isoko dukesha aya makuru ko agiye guhuza amasomo yigiyemo n’akazi k’itangazamakuru kugira ngo arusheho gukora kinyamwuga.
Ati “Hari byinshi nabashije kumenya ntari nzi, n’abandi dukorana nzabasangiza amakuru kugira ngo tubashe gutera imbere kandi bizamfasha haba ku mutekano w’ibyanjye ndetse n’ibyikoranabuhanga.”Abayo akomeza avuga ko yigiyemo amasomo y’uburyo abasha kurinda umutekano wa mudasobwa na telefoni ye ndetse n’uburyo yabasha guperereza akamenya telefoni ye aho iherereye mu gihe yibwe.
Abitabiriye aya mahugurwa bweshi icyo bahuriza ho ni uko ba enter ko ibikoresho bifashisha by’ikorana buhanga bishobora guhura n’ibibazo ,bikibasirwa n’abagizi ba nabi,bati “ariko twigiyemo byinshi byadufasha kugenzura ndetse no kubikurikirana.
Bati “tugiye gushyira mu bikorwa amasomo twize kandi dusangize abandi ndetse tubashishikarize kugira ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye n’uburyo barinda cyangwa bakumira iyangizwa ry’ibikoresho byabo.”
Umuyobozi Mukuru wa STRADH,Bizimana Alphonse, yavuze ko amasomo bahawe azabafasha gukumira ibitero bishobora kugabwa ku bikoresho by’ikoranabuhanga, anabasaba kubyirinda.
Ati “Tuzi neza ko ibyaha biriho kuko dukurikirana amakuru,ibiba ahandi bishobora kuba ninaha.Ntitwahakana ko bitariho gusa ikoranabuhanga muri iki gihe byafashe indi ntera, abantu barikoresha ibintu byinshi. Harimo abarikoresha ibintu byiza biteza imbere abantu , ibihugu byabo ariko hakaba n’abarikoresha mu bugizi bwa nabi. “
Yakomeje ati “Hari igihe usanga abo bantu bakoresha iryo koranabuhanga mu bugizi bwa nabi bagenda biyongera kandi bakiyoberanya kugira ngo bagabe ibitero kuri ibyo bikoresho.Turasaba ko abahuguwe bakoresha ubumenyi bahawe kandi bakarinda ibiKoresho byaba ibyabo cyangwa ibyo bakoresha mu kazi kugira ngo akazi kabo gakomeze gatere imbere.”
STRADH isanzwe ifite amatsinda icyenda y’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ubw’abana(SIPETRA) agizwe n’urubyiruko n’abakuru bari mubavuga rikijyana.Aya matsinda akorera mu turere dutandukanye twigihugu turimo Umujyi wa Kigali,Muhanga,Kamonyi, Bugesera na Rutsiro.
Iyi sosiyete kandi itanga serivisi ikomatanyije yo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana (SIPETRA) ari naho urubyiruko rubarizwamo.
Si ubwambere iyi Sendika ihugura abantu kuko isanzwe ihugura buri mwaka nibura abagera ku 100, hagamijwe kubasobanurira uburenganzira bwa muntu ndetse n’izindi ngingo zitandukanye zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
UMUHOZA Yves