Sosiyete Sivile ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepho, yagaye imyitwarire y’Ingabo za FARDC iyishinja kwitwara neza neza nk’ingabo zo ku butegetsi bwa Mobutu Seseko, zirirwaga mu mihanda ziri mu bikorwa byo kwambura abaturage ku gahato.
Ibi biraturuka ku kuba muri iyi minsi ,mu Ntara ya Kivu Y’Amajyepho ,Teritwari ya Shabunda ,ingabo z’igihugu FARDC zarashinze bariyeri zitemewe n’amategeko mu mihanda itandukanye zigamije kwambura abaturage ku gahato.
Sosiyete Sivile, ikomeza ivuga ko kugirango ubashe kugera iyo ujya ,ugomba kubanza guca kuri izo bariyeri zashinzwe n’abasirikare ba FARDC ku bwinshi ,mu mihanda itandukanye muri Teritwari ya Shabunda ,ukabaha amafarnga angana na 30.000 Franc Congolais, atangwa na buri mugenzi.
Byumwihariko mu muhanda Mulungu-Kamitunga , Mulungu-Nzibira , ku muhanda Kimbili,Butwa,Nyabongo,Lusunngu,,Mboza,Mambula,Pelouze/Lwigi,Tukumbi na Kapemba muri Teritwari ya Shabunda, ukayaha abo basirikare ba FARDC batitaye ku mpamvu y’urugendo rwawe cyangwa uwo uriwe ngo kuko yaba Abarwayi barembye cyangwa se abanyeshuri ,nabo basabwa kubanza kwishyura ayo mafaranga kugirango babashe gutambuka.
Sosiyete Sivile n’Abaturage bo muri Teritwari ya Shabunda Intara ya Kivu y’Amajyefo bavuga ko ibyo FARDC iri kubakorera ari ubujura n’ubusambo bukabije bumeze neza neza nk’ubwo ku gihe cya Mobutu Seseseko.
Basabye ,buyobozi bw’ingabo muri rejiyo ya 33 Ikorera muri Kivu y’amajyepfo guhagarika ibyo bikorwa mu maguru mashya, ngo kuko ntaho byaba bitaniye n’ubukoroni bw’Ingabo zo kubwa Mobutu zamburaga abaturage uko zishakiye.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com