Leta ya Sudan ibinyujije mu kinyamakuru cyegamiye kuri Leta yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri hari abashatse kugerageza guhirika ubutegetsi bw’igihugu bakaburizwamo ariko abaribo bagizwe ibanga.
Iki kinyamakuru cyagize kiti “Habaheyo kugerageza guhirika ubutegetsi, abaturage barasabwa guhaguruka barwanya ibi bikorwa”.
Mohamed Al Faki Suleiman ni Umuvugizi wa Leta ya Sudani yavuze ko abakekwa muri uyu mugambi bagiye kubiryozwa.
CNN yatangaje ko abasirikare 40 barimo abakuru batatu babigizemo uruhare bahise batabwa muri yombi.
Bafashwe ubwo barasaga bashaka gufata televiziyo y’igihugu n’icyicaro gikuru cya gisirikare muri icyo gihugu , nyuma yo kuburizamo iyo Coup d’Etat, abasirikare bahise bakwirakwizwa hirya no hino mu murwa mukuru Khartoum.
Iri geragezwa ryo guhirika ubutegetsi ribaye mu murwa mukuru Khartoum hamaze iminsi hari imyigaragambyo kubera izamuka ry’igiciro cy’umugati n’ibikomoka kuri peteroli ariyo yavuyemo iyo kwamagana ubutegetsi buyobowe na Minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok uyoboye inzibacyuho wagiyeho mu mwaka w’2019 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Omar al-Bashir uri gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha yakoze byo guhirika ubutegetsi mu mwaka w’1989.
Iyi myigaragambyo imaze iminsi muri Sudan yiganjemo abgagore n’urubyiruko.
Alice Ingabire