Mu gihugu cya Sudan mu ntara ya Darfur abagera mu 15,000 nibo bamaze kubarurwa ko bapfuye bazira ihohoterwa rishingiye ku moko nkuko UN ibitangaza.
Byabonywe n’ikinyamakuru Reuters kivuga ko Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yerekana ko abantu bari hagati ya 10,000 na 15.000 biciwe mu Ntara ya Darfur y’Iburengerazuba muri Sudani mu mwaka ushize bazize ihohoterwa rishingiye ku moko.
Nk’uko byamenyekanye ku wa gatanu, ngo iryo hohoterwa rimaze gutwara abantu bangana batyo ryakozwe n’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zifatanyije n’izindi nyeshyamba z’Abarabu.
Nk’uko bigaragazwa na raporo y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, abagenzuzi b’ibihano by’Umuryango w’Abibumbye bavuze ko umubare w’abantu bishwe muri El Geneina bawukesha inzego z’ubutasi kandi bakawugereranya n’uw’umuryango w’Abibumbye uvuga ku bishwe muri Sudani kuva intambara yatangira ku itariki ya 15 Mata 2023, hagati y’Ingabo za Sudani n’inyeshyamba za RSF.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga, hagati ya Mata na Kamena umwaka ushize El Geneina yahuye “n’urugomo rukabije”, ababikurikirana hafi banditse, bashinja RSF n’abafatanyabikorwa bayo kwibasira ubwoko bwa Masalit mu bitero “bishobora kuba ari ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.”
RSF kugeza ubu ihakana ibyo iregwa, kugirango igaragaze neza ko atariyo, yavuze ko mu basirikare bayo uwo bazasanga yarabigizemo uruhare azahanwa n’ubutabera.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com