Minisitiri w’intebe wa Sudan Abdalla Hamdok yatangaje ko yeguye hashize ukwezi asubijwe ku butegetsi binyuze mu masezerano atavugwaho rumwe yagiranye n’igisirikare cyari cyamuhiritse.
Igisirikare cyafashe ubutegetsi ku itariki ya 25 Ukwakira 2021 gifungisha ijisho Bwana Hamdok, ariko mu kwezi kwa cumi na kumwe kimusubiza ku butegetsi nyuma y’amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi yagiranye n’umusirikare mukuru wayoboye ihirikwa rye.
Abigaragambya bamaganye ayo masezerano, basaba ko hajyaho ubutegetsi bwa gisivile gusa.
Ukwegurwa kwe kwakurikiye undi munsi w’imyigaragambyo, aho abaganga bavuze ko abantu batari munsi ya babiri bishwe.
Icyemezo cya Hamdok cyo kwegura gitumye igisirikare gisigara ari cyo kigenzura guverinoma mu buryo bwuzuye.
Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo Minisitiri Hamdok yavuze ko Sudan igeze ahantu habi cyane hashyize ku nkeke kubaho kwayo.
Yavuze ko yagerageje uko ashoboye kose ngo abuze igihugu “kwerekeza mu makuba”, ariko avuga ko “nubwo ikintu icyo ari cyo cyose cyakozwe ngo hagerwe ku bwumvikane… ntibwabayeho”.
Yongeyeho ati: “Nafashe icyemezo cyo gusubiza inshingano no gutangaza kwegura kwanjye nka Minisitiri w’intebe, no guha amahirwe undi mugabo cyangwa umugore wo muri iki gihugu cy’imfura ngo… afashe kukinyuza mu gihe gisigaye ku nzibacyuho yerekeza ku gihugu kigendera kuri demokarasi cy’ubutegetsi bwa gisivile”.
Abategetsi ba gisivile n’aba gisirikare bagiranye amasezerano yaranzwemo ibibazo yo gusaranganya ubutegetsi agamije kwerekeza igihugu ku butegetsi bwa demokarasi, nyuma yuko imyigaragambyo mu 2019 igejeje ku ihirikwa rya Perezida wa Sudan Omar al-Bashir wari umaze ku butegetsi imyaka igera kuri 30.