Umutwe witwara gisirikare uzwi nka Rapid Support Forces (RSF) wazindutse urasa urufaya rw’amasasu muri Khartoum mu murwa mukuru w’igihugu cya sudan y’amajyaruguru, kandi unigarurira ikibuga cy’indege.
Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye hafi y’icyicaro gikuru cy’igisirikare cya Sudan kiri rwagati muri Khartoum.Ibi bibaye nyuma y’iminsi hari ubushyamirane hagati y’umutwe uzwi cyane witwara gisirikare hamwe n’igisirikare cy’icyo gihugu.
Ubu bushyamirane bwo kutavuga rumwe bushingiye ku nzibacyuho yerekeza ku butegetsi bwa gisivile.
Igisirikare cya Sudan cyo cyavuze ko abarwanyi b’umutwe wa RSF barimo kugerageza gufata icyicaro gikuru cy’ingabo za Sudan ariko ntibyabakundiye
Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Brigadiye Jenerali Nabil Abdallah, umuvugizi w’igisirikare cya Sudan, agira ati: “Abarwanyi ba ‘Rapid Support Forces’ bateye ibigo byinshi bya gisirikare muri Khartoum n’ahandi hantu hatandukanye muri Sudan”.
Yongeyeho ko: “Imirwano irimo kuba ndetse igisirikare kirimo gukora inshingano zacyo zo kurinda igihugu”.
Reuters yanasubiyemo amagambo y’ababibonye bavuga ko humvikanye urusaku rw’amasasu mu mujyi wa Merowe uri mu majyaruguru y’igihugu.
Televiziyo Alarabyia yatangaje amafoto agaragaza umwotsi uzamuka uva mu kigo cya gisirikare cyo muri uwo mujyi, nkuko bitangazwa na Reuters.
Kuva haba ihirikwa ry’ubutegetsi mu Kwakira (10) mu 2021, abajenerali ni bo bategeka iki gihugu cya Sudan binyuze mu cyiswe Akanama k’Ubusugire (Sovereign Council).
Umutwe wa RSF utegekwa na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo, uyu akaba ari visi perezida w’ako kanama. Hagati aho, igisirikare gitegekwa na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan, ukuriye ako kanama.
Gahunda yari yifujwe yo gushyiraho guverinoma iyobowe n’abasivile yarananiwe, bitewe n’ingengabihe y’uko umutwe wa RSF washyirwa mu gisirikare cy’igihugu.
Jenerali Burhan yavuze ko ashaka kuganira n’uwo mwungiriza we, Jenerali Dagalo, ngo bacyemure amakimbirane k’uwuzategeka igisirikare gihuriweho cyo muri guverinoma yifujwe ya gisivile.
Ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu 2021 ryasoje igihe cy’imyaka irenga ibiri abasirikare n’abasivile bari bamaze basangiye ubutegetsi.
Ayo masezerano yo gusangira ubutegetsi yagezweho nyuma yuko uwari Perezida w’umunyagitugu Omar al-Bashir, wari umaze imyaka igera kuri 30 ku butegetsi, ahiritswe n’igisirikare nyuma y’imyigaragambyo ya rubanda.
Uwineza Adeline