Nyuma y’uko kuri iki cyumweru ,ibiciro by’imigati bikomeje kuzamuka, dore ko kugeza ubu umugati wiyongeyeho 40% ndetse n’ibiciro by ‘ibikomoka kuri peteroli bikarushaho kuzamuka,imyigaragambyo y’abaturage bo muri Sudani y’amajyaruguru, ikomeje kubica bigacika basabako ibibiciro byagabanuka.
iyi myigaragambyo iri gukorwa hirya no hino mu gihugu, aho abigaragambya bari bahanganye n’inzego z’umutekano. ababaturage bo muri Sudan bamaze iminsi mu myigaragambyo basaba ko ibiciro by’imigati n’ibikomoka kuri peteroli bigabanuka kuko bikomeje gutumbagira.
Irizamuka ry’ibiciro rifite ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage dore ko umugati uza mu biribwa bikenerwa cyane muri iki gihugu’dore ko iki kiribwa kitajya kibura ku meza y’abanya-Sudan.
Loni yatangaje ko kimwe cya gatatu cy’abatuye Sudan y’amajyaruguru, babeshwejweho n’imfashanyo. Ibintu byarushijeho kuba bibi umwaka ushize ubwo ubutegetsi bw’inzibacyuho buyobowe n’abasivile bwahirikagwa, bamwe mubaterankunga bahise bazihagarika. Ibi biciro bimaze igihe byarazamutse muri iki gihugu.
UMUHOZA Yves