Kuri uyu wa 16 ukwakira 2021 ,imbaga itagira ingano yo muri sudani y’amajyepfo,yaraye mu
mihanda y’umugi wa Khartoum ,yamagana ubutegetsi bw’inzibacyuho ,iganisha kuri Demukarasi ,isaba ko ubutegetsi bwashyirwa mu maboko ya gisirikari.
Mugihe ibibazo bya Politiki muri iki gihugu bikomeje gufata indi ntera,iyi mbaga ibarirwa mu bihumbi yaje imbere y’ingoro ya pererezida basaba ko ubutegetsi bw’inzibacyuho,bwavaho bugasimburwa na leta ya gisirikari. Ngo kuko inzara igiye kubamara. Mbibutse ko iyi nzibacyuho ,yagiyeho nyuma y’ihirikwa ry’Ubutegetsi bwa pererezida Omar al-Bashir mu mwaka wa 2019.
Biravugwa cyane ko ngo iyi myigaragambyo ngo yaba yihishwe inyuma n’itsinda ry’abasirikari ngo kuko abasirikari batahwemye gusaba amavugururwa mu rugaga ruzwi nka Forces of freedom and change(FFC) ,Uru rukaba ari urugaga rw’abasivire rwayoboye imyigaragambyo yahiritsre ubutegetsi bwa Perezida Omar al-Bashir,ndetse rukaba n’igice kingenzi kigize guverinoma y’inziba cyuho ,igisirikari nticyahwemye gusaba ko yasimbuzwa, nyamara abategetsi ba gisivire bo bakavuga ko ari imigambi ya gisirikari yo gufata ubutegetsi.
Kuwa kane w’icyumweru gishize ,abashyigikiye igisirikari barigaragambije bavuga ko barambiwe inzara bicishwa na guverinoma iriho,bati “niveho” bagasaba Jenerali Abdel Fath al- Burhan umukuru w’ingabo akaba n’umukuru w’akanama k’abasirikari n’abasivire bari kubutegetsi muri Sudani.
Umwe mu bigaragambya yabwiye ibiro ntaramakuru AFP Dukesha iyi nkuru ati “Dukeneye guverinoma ya gisirikari ,kuko iriho yananiwe gukemura ibibazo dufite.
Kuwa gatanu Minisitiri w’intebe w’umusiviri Abdalla Hamdok yamuritse kumugaragaro gahunda yo guhangana n’icyo yise amakuba ya politiki yambere mabi kandi ateje ikibazo muri ino nzibacyuho imaze amezi abiri. Yagize ati”sindi udafite uruhande mbogamiyeho cyangwa umuhuza muri ibibibazo,aho mpagaze hasobanutse ni ukwemeranya byuzuye n’inzibacyuho ya gisivire iganisha kuri Demukarasi.”
Bwana Hamdok yarahijwe nka Minisitiri w’intebe mu kwezi kwa munani muri 2019,nyuma yuko,imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga y’abantu,yatumye igisirikari gifata gahunda yo gusoza ubutegetsi bwa perezida Omar al-Bashr bwari bumaze imyaka 30.
Louis marie M