Nyuma y’intambarta imaze igihe ibica bigacika muri Sudani ,ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), rwatangije iperereza ku byaha by’intambara, mugihe Rapid Support Forces (RSF), itarakozwa ibyo guhagarika imirwano.
Byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’uru rukiko, Karim Khan, ubwo yagezaga raporo ku kanama ka Loni gashinzwe umutekano igaruka ku ntambara nyuma hagati y’aba-Jenerali bahoze ari inshuti bashyamiranye.
Yagize ati “Ukuri guhari ni uko tumeze nk’abashaka ko amateka y’ubuzima bushaririye yisubiramo. Ibi byisubiyemo, intero ya ntibizongera ntacyo yaba isobanuye ariko ubundi yakabaye isobanuye ikintu runaka ku baturage ba Darfur bariho mu gahinda n’inkovu z’amakimbirane y’ibinyacumi hafi bibiri.”
Yavuze ko hagiye habaho kuburira impande zombi zihanganye muri iyi ntambara muri Sudan ariko zikomeza kwirengagiza umuburo.
Yashimangiye ko ibirego bishya biri gukorwaho iperereza birimo gusambanya ku ngufu n’ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
ICC yatangiye iperereza ku byaha bitandukanye by’intambara muri Darfur guhera mu 2005 nyuma y’uko bisabwe n’Akanama ka Loni ku mutekano.
Uru rukiko rwahamijwe ibyaha uwahoze ari Perezida wa Sudan Omar Al-Bashir birimo na Jenoside.
Ikorwa ry’iperereza kuri ibi byaha by’intambara bigamije gutuma impande zose zihanganye ziryozwa amakosa cyangwa ibyaha by’intambara rwaba rwakoze.
Abagera ku 3000 bamaze kwicwa kubera iyi ntambara naho abarenga miliyoni eshatu bavuye mu byabo.
Intambara yatewe no kutumvikana ku mugaba mukuru w’Ingabo za Leta Abdel Fattah al-Burhan na Mohamed Hamdan Daglo uyoboye umutwe wa Rapid Support Forces.
Umushinjacyaha Karim Khan yagaragaje ko Leta ya Sudan na mbere y’uko intambara ihuza ingabo za Leta n’umutwe wa RSF, itakoranaga n’abakora iperereza ku byaha bitandukanye muri iki gihugu.
Ambasaderi wa Sudani muri Loni, Al Harith Idriss Al-Harith Mohamed, yateye utwatsi kuba ubuyobozi budashobora korohera abari gukora iperereza ahubwo yemeza ko guverinoma ye ikorana neza na ICC.
Nubwo Omari Al-Bashir yahamijwe ibyaha birimo Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, byavugwaga ko ahita afungwa ariko ibyo ntabwo byigeze bibaho.
Imibare ya Loni igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 300 bishwe mu gihe abarenga miliyoni 2,5 bavuye mu byabo hagati ya 2003 na 2004.
Imirwano irakomeje muri Sudan ndetse itumanaho rya internet riri kuvanwaho mu buryo butunguranye. Nko ku wa 14 Nyakanga 2023 internet yavuyeho mu gihe cy’amasaha ariko iza gusubizwaho.
Bivugwa ko ivanwaho rya internet n’ihuzanzira rya telefoni bigamije gukumira ikwirakwira ry’amakuru ku birebana n’iyi ntambara.