Nk’uko bimeze no kubindi bihugu byo mu muryango w’Afyrika y’iburasirazuba EAC, Sudani y’amajyepfo yiyemeje kohereza ingabo za yo muri DRC ,kugira ngo zijye guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibi Minisitiri w’itumanaho Michael Makuei Lueth yabigarutse ho mu kiganiro n’abanyamakuru ,nyuma y’inama y’abagize guverinoma kuri uyu wa 26 Kanama 2022 nk’uko bitangazwa na Radiyo yo muri Sudani y’epfo yitwa Eye.
Minisitiri yavuze ko inama ya EAC yateranye,ikemeza ko ibihugu bigize uyu muryango bigomba kohereza ingabo zabo mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, ndetse nabo bagahabwa Batayo igizwe n’abasirikare 750.
Abasirikare ba Sudani y’amajyepfo bazoherezwa muri DRC bazaba baherereye muri Haute Ouele hafi ya, Kisangani, aba basirikare ubu batangiye imyitozo ibategurira kujya muri ubu butumwa.
Minisitiri w’itumanaho yanemeje ko ingengo y’imari izakoreshwa mu butumwa bw’amahoro muri DRC, yamaze gutegurwa, ndetse n’ibyo Minisitiri w’ingabo akeneye ngo icyo gikorwa kigerwe ho byateguwe.
Izi ngabo zigiye kwinjira muri DRC zizasangayo ingabo z’u Burundi zigera kuri 600 ndetse hakaba hanategerejwe ingabo z’ibindi bihugu bibarizwa muri uyu muryango wa EAC.
Uwineza Adeline