Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ryigisha Amahoro(Rwanda Peace Academy) riri mu Karere ka Musanze ryakiriye Abayobozi bakuru barimo Abaminisitiri, Abasirikare bakuru, Abadepite n’abahagarariye imitwe ya Politiki muri Sudani y’Epfo, bakaba baje kwiga gufasha icyo gihugu kongera kwiyubaka.
Aba bayobozi muri Sudani y’Epfo bagera kuri 25 baziga uburyo Ubuyobozi bushobora kugarura Amahoro mu gihugu cyashegeshwe n’intambara, uburyo bwo kongera kucyubaka no guharanira iterambere birambye.
Ni amasomo yatangiye kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2021, akazarangira tariki 03 Ukuboza 2021 muri Rwanda Peace Academy ifatanyije n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi(UNITAR) hamwe na Komisiyo ya Sudani y’Epfo ishinzwe kugenzura ubufatanye bw’inzego(RJMEC).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta yatangije ayo mahugurwa abwira Abayobozi bakuru muri Sudani y’Epfo ko amasomo barimo ari ingenzi mu kubaka amahoro n’ubwiyunge birambye mu bihugu byashegeshwe n’ubugome bukomeye.
Dr Biruta yavuze ko u Rwanda na Sudani y’Epfo bihuje byinshi mu mateka, kuko byombi byabayemo intambara, ndetse ko bishobora kongera kwiyubaka no gutoza abaturage babyo kubana mu mahoro no guteza imbere ibisekuru by’ahazaza.
Dr Biruta yagize ati “Mu Rwanda, ubwiyunge no kubaka inzira y’amahoro byagize uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bya politiki n’amacakubiri ashingiye ku moko”.
Ku ruhande rw’abavuye muri Sudani y’Epfo, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Martin Elia Lomuro yavuze ko ayo mahugurwa asobanura byinshi kuri bo, kuko ngo barimo gushyira mu bikorwa amasezerano agamije amahoro arambye, gusana igihugu no guteza imbere inzego zacyo.
Lomuro yagize ati “Dutekereza ko igikorwa cyagezweho n’Abanyarwanda mu bijyanye n’amahoro n’imibanire y’abaturage ndetse no kubaka inzego, natwe ari byo dukeneye”.
Lomuro avuga ko u Rwanda ari igihugu gikwiye kwigirwaho kuko ruri hafi ya Sudani y’Epfo kurusha ikindi gihugu cyaba kiri ahandi ku isi
UMUHOZA Yves