Nyuma yo gutabwa muri yombi kubera gukwirakwiza amashusho agaragaza Perezida w’Igihugu cyabo cya Sudani y’Epfo ari kwikoraho ibidasanzwe, abanyamakuru babiri bari babifungiwe barafunguwe.
Ni amashusho yagiye hanze mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 yagaragazaga Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir ari kwihagarikaho ubwo hariho haba akarasisi.
Nyuma yuko aya mashusho akwirakwiye, byavuzwe ko abanyamakuru babigizemo uruhare bari guhigishwa uruhindu ndetse bamwe baza gutabwa muri yombi.
Ubu amakuru yatangajwe n’Ishyiramwe ry’amanyamakuru muri Sudani y’Epfo, UJOSS, ryatangaje ko abanyamakuru babiri ari bo Victor Ladu na Mustapha Osman, bafunguwe.
Ntayandi makuru arambuye yatangajwe ku byakurikiye isakara ry’ariya mashusho dore ko hari hanavuzwe ko abanyamakuru batawe muri yombi ari batandatu.
Ubwo aba banyamakuru bafungwaga, imiryango itari iya Leta iharanira Uburenganzira bwa muntu, yarahagurutse irasizora ivuga ko uko ari uguhonyora uburenganzira bw’abatangazamakuru.
RWANDATRIBUNE.COM