Mu itangazo igihugu cya Mozambique cyashyize ahagaragara cyavuze ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’afurika y’amajyepfo (SAMIM) n’iz’iki gihugu zizwi nka FADM zishe ibyihebe 11 by ‘umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wa Jamaica ‘ah mu ntara ya Cabo Delgado byari byarigabije.
Guverinoma ya Botswana yatangaje ayamakuru ivuga ko byose byishwe kuwa 18 ugushyingo 2021, muri byo harimo 9 byiciwe mumirwano yabihuje n’izindi ngabo mukarere ka Macombia,naho ibindi bibiri Ingabo ziri mubutumwa bw’amahoro bw ‘umuryango w’afurika y’amajyepfo muri byaguye mugace ka Ninga, mukarere ka Nangada,I ingabo zafashe ibirindiro by’izi nyeshyamba ziranabisenya.
Muri ibi byihebe byapfuye harimo bibiri byari bishinzwe ibikorwa bikomeye bita operations commanders mur uyu mutwe. Ibyo byihebe ni Rajabo Fiquir na Abu quit Ali.
Nkuko iyi guverinoma yabitangaje yavuze ko ntamusirikari n’umwe wa SAMIM waguye cyangwa ngo akomerekere muri iyi mirwano, bavuga ko banafashe intwaro zabino byihebe birimo imbunda 7 za RPG,Mashinigani (Pkm ), Grenada,ndetse n’ibikoresho by’ikorana buhanga.
Izi ngabo za SAMIM na FADM zemeje ko zikomeje guhiga ibi byihebe ndetse no kumugezi wa massalo, ahandizwi nkahari ibindi birindiro by ‘ibi byihebe.
M.Louis Marie
Mozambique ntabwo ari Sudani nkuko umutwe w’inkuru yanyu ubivuga