Inteko Ishinga Amategeko ya Turukiya, yemeje icyifuzo cya Suède isaba kwinjira muri NATO. Muri 346 bagize Inteko ishinga Amategeko batoye, 287 bemeranyijwe n’icyifuzo cya Suède, 55 babyamaganira kure naho bane barifata.
Gutora icyo cyemezo kuri Turikiya ni intambwe ya kabiri y’urugendo rw’impinduka rushobora kuganisha Suède mu kwinjira muri NATO nyuma y’uko Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko yaherukaga kwemeza icyo cyifuzo mu kwezi gushize.
Kuri ubu hasigaye ko Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, ashobora gusinya kuri ayo masezerano kugira ngo bihindurwe itegeko.
Nubwo bimeze bityo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, yavuze ko yatumiye mugenzi we wa Suède, Ulf Kristersson, gusura igihugu cye ngo baganiriye kuri icyo cyifuzo.
Suède na Finland byasabye kwinjira muri NATO, muri Gicurasi 2023, nubwo iki gihugu cyagiye gikomwa mu nkokora mu kwinjizwa muri uwo muryango n’impamvu zitandukanye.
Ku rundi ruhande ariko Perezida Erdogan yigeze kwanga ubu busabe ashinja abayobozi ba Suède gukingira ikibaba imitwe yitwaje intwaro nka Kurdistan workers Party no gukorana nayo.
Kuva iki gihugu cyasaba kwinjira muri NATO cyakunze kugaragaza ko kidashyigikira iterabwoba ndetse gitangira gukorana bya hafi na Turukiya mu bijyanye n’umutekano.