Sylvestre Nsengiyumva umwe mu barwanya ubutegetsi bw’uRwanda ndetse akaba yarahoze ari Umuyoboke w’ishyaka RRM nyuma akaza kuba umujyanama wa Nsabimana Callixte Sankara ubwo yarakiri umuvugizi wa FLN yibasiye Padiri Thomas Nahimana amwita umunyapolitiki ukennye mu bitekerezo ndetse anongeraho ko ari umupadiri wataye inshingano ze zo kuvuga ivanjiri ahubwo akinjira muri politiki we avuga ko ari politiki ikennye mu bitekerezo, ivanzemo ubuswa ishingiye ku magambo gusa kandi y’amahimbano.
Aha yakomoje k’ukuntu Padiri Tomasi Nahimana yihandagaje agashinga Guverinoma ya baringa ngo ihagaririye impunzi ndetse nawe akiyita Perezida wayo ,maze akavuga ko Twagiramungu ari son grand frere en politique( mukuru we muri politiki).
Ibi kandi ngo abihuza n’inyota ya Padiri Nahimana yo gushaka umwanya w’Umukuru w’igihugu abinyujije muri politike we yise iy’ubugoryi ndetse idashinze nyuma yaho Padiri Thomas Nahimana yumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye ahamya ko Perezida w’uRwanda Paul Kagame atakiriho ndetse ko afite ibimenyetso simusiga, nyamara bikaza kugaragara ko cyari ikinyoma cyahimbwe nawe ubwe, anongeraho ko ari umurongo wa Politiki ikennye mu bitekerezo Padiri Thomas Nahimana yibwira ko yabasha ku mwicaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Sylvestre aragira ati:umupadiri wataye inshingano ze zo kuvuga ivanjiri akigira umunyapolitiki ugamije gushaka amaronko no kuvuga ibinyoma, akibwira ko kubika urupfu rwa Perezida Kagame aribyo byabasha ku mwicaza ku ntebe y’umukuru w’igihugu bigaragara ko ari politiki ikennye ndetse yuzuyemo ubugoryi ,ni umunyabwenge w’intebe.
Ubwo umunyamakuru Murindahabi J.Claude ukorera ikinyamakuru Lecpinfo yamubazaga niba amagambo avuga kuri Padiri Thomas Nahimana atari amagambo yo gutukana kandi asebya Padiri Nahimana yagize ati: njye ndi Umurevolisiyoneri kandi muri revolisiyo injangwe yitwa injangwe, nta muntu nigeze ntuka namuvuze ukuri k’ubyo mbona .
Kuvuga ko natutse Padiri Nahimana sibyo , ahubwo narebye ibyo akora n’uko yitwara mbyita izina bigomba kwitwa kuko nsanzwe ndi umusesenguzi mu bya politiki, mu myaka igera kw’icumi maze hano i Burayi.
Si padiri Thomas Nahimana yanenze gusa kuko ubwo Murindahabi J.Claude yamubazaga uko abona amashyaka akorera hanze arwanya ubutegetsi bw’uRwanda n’icyo abona adakora yagakwiye kuba akora ,yasubije ko amashyaka arwanya ubutegetsi bw’uRwanda ntakintu ashoboye ndetse ko nta mashyaka ayarimo ahubwo ari amashyaka y’abantu ku giti cyabo yagize ati: Ntakintu bashoboye gukora ,
iyo muvuga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda ,hari igihe mubona hari amashyaka , mu gakeka ko ari amashyaka koko kandi ari abantu ku giti cyabo babyuka bakora za sitati nkuko najye nabikora n’ejo mugitondo mbyutse nkavuga ko nshinze ishyaka , iyaba yari amashyaka koko bagakwiye kuba bafite ibikorwa bifatika,ariko ntabikorwa bizima bagira usibye amagambo gusa.
Nsengiyumva Sylvestre akomeza avuga ko amashyaka arwanya Leta y’uRwanda ariho kw’izina gusa kuko niyo hagize igikorwa bateguye haza abantu batarenze 31 cyangwa 16 gusa ndetse anongeraho ko iri imishinga y’abantu ku giti cyabo igamije kubaha amaronko.
Hategekimana Claude