Mukankiko Sylvie ni umwe mu badamu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi
bw’uRwanda uba mu bihugu by’uburayi ukomeje kuvugisha benshi amangambure, mu
banyarwanda babarizwa muri opozosiyo ikorera hanze.
Ibi ariko bakabiterwa n’uko Mukankiko amaze igihe anenga k’umugaragaro
bagenzi be bo muri opozosiyo aho yakunze kubibasira avuga ko arambiwe amanyanga
n’ubugambanyi bukorwa n’abiyita ko barwanya ubutegetsi bw’uRwanda.
Mukankiko yemeza ko ntabushobozi abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda
bafite bwo kubacyura nk’uko bakunze kubibizeza bababeshya none ng’
imyaka ikaba ibaye 27 yose baraheze ishyanga.
Ikindi gikomeje gutuma Mukankiko yibasirwa muri opozisiyo nyarwanda ikorera
hanze, n’uburyo aheruka guhishura uko bamwe mu bantu bo muri opozisiyo
Nyarwanda ikorera hanze aribo bari nyuma y’ifungwa rya Cyuma Hassan ufite
umuyoboro wa Youtube Ishema TV , Theoneste nyiri Umubavu tv na bagenzibe,
Karasira Aimable na Rashid Hakuzimana baheruka gutabwa muri yombi bazira
ingengabitekerezo ya jenoside, gusebya ubutegetsi no kugerageza kugumura
rubanda.
Mukankiko avugako aba bose bari bafitanye imikoranire n’ubusabane na bamwe
mu bayobozi b’imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda aho yagaragaje uburyo
bashukishwaga amafaranga babasaba gucishaho ibiganiro bisebya ubutegetsi
bw’uRwanda maze nabo bakabaha ayo mafaranga bivugwa ko ari nayo bakoreshaga mu
gushinga izo channels .
Urugero naho aheruka gutangaza ko “ Ishema TV ya Cyuma Hassan ifite
aho ihuriye n’ishyaka Ishema Party rya Padiri Nahimana Thomas
akaba yarashinze guverinoma yita ko ikorera mu buhungiro.
Ingero yatanze n’inyinshi gusa avuga ko yakunze kuvugana na Cyuma amugira
inama yo kutishinga abantu bakorera politiki bari hanze y’uRwanda ariko cyuma
akamusubiza ko ntacyo bizamutwara.
Mukankiko kandi akomeje kunenga abantu bo muri opozisiyo avuga bananiwe
guhuza, kubera inyungu z’abantu ku giti cyabo zirimo izo kwishakira indonke,
ubugambanyi n’ubuswa muri politiki.
Ibi byose Mukankiko akabivugira ku muyoboro We wa Youtube aheruka gufungura
yise” Mukankiko w’umutabazi” no k’urubuga rwe rwa Facebook.
Ibi byatumye benshi mu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda
batangira kumwibasira, bamwe bakavuga ko ari umugore utagira ibanga ushaka
kwimena inda , abandi bakungamo bavuga ko ari umunyarwenya ugamije
kubasebya,.
Gusa Mukankiko nawe ntiyacecetse kuko yasubije abarimo padiri nahimana
Thomas bigeze gukorana ubwo yari akiri Minisitiri muri guverinoma ya
baringa ikorera mu buhungiro, JMV Ndagijimana n’abandi bakomeje kumwita umusazi
ko atazasiba kunenga imikorere yabo atitaye ku magambo yo kumusebya
bavuga ko we yemeza ko ibyo yavuze byose ari ukuri .
HATEGEKIMANA Claude