Abasirikare batanu bo mu gisirikare cya Tanzania bo ku rwego rwa ba Brigadier General, bamaze gupfa mu gihe kitageze ku byumweru bibiri bazize icyorezo cya COVID-19, Guverinoma y’iki gihugu yo ikavuga ko bazize indwara z’ubuhumekero nk’umusonga n’izindi.
Amakuru avuga ko aba basirikare uko ari batanu bapfuye mu gihe cy’iminsi 13, leta ikavuga ko bazize ’umusonga’.
Abapfuye ni Rtd Brig. Gen Emmanuel Maganga wapfuye ku itariki ya 22 Mutarama aguye mu bitaro bya gisirikare bya Mirambo, Brig Gen Martin Likubuka Mwankanye wapfuye ku ya 29 Mutarama aguye mu bitaro bikuru bya gisirikare bya Lugalo, i Dar es Salaam na Brig Gen Matata Juma Mang’wamba wapfuye ku wa 30 Mutarama.
Abandi ni Brig Gen Abdallah Mwemnjudi wapfuye ku ya 02 Gashyantare aguye mu bitaro bya gisirikare bya Lugalo na Brig Gen Ezra Wilson Ndimgwango, wahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzania we wapfuye ku itariki ya 03 na we aguye mu bitaro bya Lugalo.
Uretse aba basirikare, hari n’undi wo ku rwego rwa Colonel witwa Faustine Itangaja wapfuye ku wa 22 Mutarama ndetse n’abanyamategeko icyenda bapfuye mu gihe cy’iminsi 40 mu mpera z’umwaka ushize.
Tanzania yapfushije aba basirikare bivugwa ko bazize icyorezo cya COVID-19, mu gihe abategetsi bayo barangajwe imbere na Perezida John Pombe Magufuli bakunze kuvuga ko kiriya cyorezo kitakibarizwa ku butaka bwa kiriya gihugu.
Amakuru avuga ko nta muganga wo muri Tanzania wemerewe gutangaza ko muri kiriya gihugu hari icyorezo cya COVID-19, ndetse n’umurwayi ukizize abaganga bakaba bagomba gutangaza ko yazize umusonga cyangwa indwara z’ubuhumekero.
Ikinyamakuru Sauti Kubwa cyavuze ko amakuru yatanzwe n’imuryango ya bariya basirikare avuga ko mbere y’uko bapfa barwaye bitunguranye bagahita bajyanwa mu bitaro, bijyanye n’uko bari bafite ibibazo by’ubuhumekero.
Ibimenyetso by’indwara yabishe nk’uko kiriya gitangazamakuru gikomeza kibivuga, birimo kubabara mu gituza, guhumeka bigoranye, kugira umuriro mwinshi, kuribwa umutwe no gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa. Ni ibimenyetso inzobere zihurizaho byo kuba biranga icyorezo cya COVID-19.