Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania bashyizwe igorora n’umukuru w’igihugu Samia Suluhu Hassan wakuyeho itegeko ryari rimaze imyaka hafi irindwi, ryabuzaga abatavuga rumwe n’ubutegetsi gukora amanama mu gihe kitari icy’amatora.atangazaza ko bakeneye gukora Politiki nk’abantu bakuru yubahiriza Demokarasi.
Ni icyemezo umukuru w’igihugu yatangarije mu biganiro yagiranye n’abayoboye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yabaye kuri uyu wa 03 Mutarama.
Perezida Samia Suluhu yasobanuye ko gukora amakoraniro ari uburenganzira bahabwa n’amategeko ya Tanzania yongeraho ko Leta igomba kubacungira umutekano kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.
Yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bigomba kuba mu mahoro ndetse asaba gukurikiza amategeko uko ari nta guhangana n’inzego z’umutekano.
Avuga ko kubwe atabita amashyaka atavuga rumwe na Leta ahubwo ari amashyaka amwereka aho ibibazo biri kugira ngo bishakirwe igisubizo.
Yasabye gukina politiki mu kinyabupfura, badatuka umuntu n’umwe ngo n’uko badasangiye ishyaka ndetse no gukoresha politiki yubaka atari iyo gusenya.
Iryo tegeko ryari ryarashyizweho na nyakwigendera John Pombe Magufuli wavugaga ko inama nk’izo mu gihe kitari icy’amatora ari ukwangiza umwanya n’amafaranga
Uyu mukuru w’igihugu amaze guhindura byinshi mu byari bisanzwe mu butegetsi kuburyo benshi batangiye guhamya ko azabafasha kwimakaza Demokarasi
Umuhoza Yves