Abatari bake bifatiye ubutegetsi bwa Tanzania ku gahanga nyuma y’amashusho ya minisitiri w’imari bwana Philip Mpango ari mu kiganiro n’abanyamakuru abeshyuza ko atapfuye agihumeka akuka k’abazima.
Mu cyumweru gishize hakwirakwiye amakuru yavugaga ko uyu mutegetsi yaba yarapfuye azize icyorezo cya Covid-19, amakuru yaje kubeshyuzwa na Perezida John Pombe Magufuli.
The Independent dukesha iyi nkuru yanditse ko abantu bagaye ukuntu uyu murwayi bigaragara ko arembye yajyanwe ku karubanda, avuga ko akorora ndetse amarira ashoka.
Mu bantu bazwi cyane banenze bene iyi mikorere barimo umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Tundu Antipas Lissu.
Uyu mugabo ufatwa nk’utaripfana yafashe aya mashusho yashenguye abatari bake bavuga ko niba yari muzima uko yarameze bitari ngombwa kuyereka Isi ameze nabi nk’uko yari ameze ayashyira kuri Twitter ye ayiherekeresha amagambo akakaye ati “Ariko koko abategetsi bacu babura ubwenge aka kageni kuburyo bafata indembe nk’iyi bakayijyana mu kiganiro n’itangazamakuru ngo ni ukunyomoza ko atapfuye?”
Tundu Lissu yungamo ati “Ni inde watinyutse gufata umurwayi nk’uyu ukorora nk’impongo akamujyana mu ruhame atanambaye agapfukamunwa koko? Aba baganga bemeye ko abakororeraho nta n’umwe wambaye agapfukamunwa bo ni gati ki? Ati uyu muntu urembye utya ukorora atya, mwakabaye mu muha agahenge akaruhuka doreko nta gatege afite mukaba mumuvura aho kuza kumumurika.”
Tundu Lissu asoza agira ati “Sinumva uko mwanyomoza ko umuntu yapfuye mukora ubugoryi nk’ubu”
Mu mashusho yagiye hanze uyu mutegetsi yagaragaraga akorora kandi yavugaga bimugoye ndetse koko yari hagati y’abantu atambaye agapfukamunwa. Mu gihe ibimenyetso byoseyagaragazaga ari bimwe mu biranga kandi covid-19 nkuko amakuru yamubikaga yabivuze.
Hamaze igihe bivugwa ko Tanzania yahishe amakuru ya coronavirus ariko yavuye ku izima ubu abaturage bamererwa kwambara agapfukamunwa.
Hari abavuze ko minisitiri Mpango ukurikije uko yarameze asoma itangazo imbere y’abanyamakuru ntacyo yabeshyuzaga kuko n’ubundi nta buzima yarafite.
.
President Magufuli may or may not be that sick , the real issue is that Covid 19 exists but different people have different attitudes to face it ! People of the media should refrain from rumour mongering and distribute fake news and unconfirmed information so as not to loose their credibility ! My humble position is to keep our African solidarity and culture of not spreading unconfirmed news. As for the sick I wish fast recovery
You have no right of judging Media . Judge yourself and leave Media alone . Do you think governments will give us a credible news as you said above ? Don’t lie Media is there to show us the real truth otherwise leave us and calm down bro/ sis