Ubuyobozi bw’Ishyaka CCM (Chama cya Mapinduzi), riri ku butegetsi muri Tanzania, bwamaganiye kure bamwe mu Badepite baryo bakomeje gusaba ko Perezida John Pombe Magufuli ayobora iki gihugu indi manda ya gatatu.
Itegeko Nshinga rya Tanzania ryemerera Umukuru w’Igihugu kuyobora manda ebyiri gusa ndetse Perezida Magufuli w’imyaka 61 ari kuyobora mu ya kabiri yatangiye mu mpera za 2020. Ni ukuvuga ko azayobora mu myaka itanu iri imbere gusa.
Hari bamwe mu Badepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa, Magufuli agahabwa indi manda.
Abadepite barimo Deo Sanga na Joseph Msukuma bavuze ko Magufuli akwiriye gukomeza kuyobora Tanzania.
Ku wa Mbere tariki 8 Gashyantare 2021, ubwo yari mu Nteko, Depite Msukuma yavuze ko Dr Magufuli yazamuye igihugu cye ku buryo ari umuntu wakoze ibitakorwa n’undi muntu uwo ariwe wese.
Yagize ati “Ku byo Perezida yakoze, dukeneye gushaka uburyo bwo kumuha ikindi gihe. Ntabwo mbona ko byaba ari bibi mu gukora ibyo kuko hari ibihugu byakoze nk’ibyo. Turagerageza kuvuga ko Tanzania izi demokarasi kurusha u Bushinwa bufite ubukungu bubarirwa muri za miliyari igihumbi z’amadorali?”
Umudepite akaba n’Umunyamabanga wa CCM ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza, Humphrey Polepole, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko Perezida John Pombe Magufuli adafite gahunda yo kugundira ubutegetsi ngo arenze igihe yemererwa n’Itegeko Nshinga.
Polepole yagize ati “Perezida Magufuli ntiyihishe mu mugambi wo kuguma ku butegetsi. Iki ni ikibazo cyihariye kireba ishyaka […] Gusa, ntabwo mfite ububasha bwo kubuza Abadepite kugaragaza ibitekerezo byabo mu Nteko.”
Uyu mudepite yafashe ijambo asubiza Umudepite mugenzi we utavuga rumwe na CCM wari umaze kuvuga abaza niba CCM izemera ibyo bamwe mu Badepite basaba byo kongera manda ya Perezida.
Ku rundi ruhande ariko na Perezida Magufuli ubwe yigeze kwamagana ibyo kugundira ubutegetsi.
Ati “Ntabwo nzongera manda za Perezida, habe no kongeraho umunota umwe.”
Uyu mugabo benshi babona ko yahinduye Tanzania mu gihe gito amaze ku butegetsi, iki gihugu cyubatse ibikorwa remezo byinshi, ndetse hashyirwa mu bikorwa bimwe byari mu mategeko byaraheze mu nyandiko nko kuba Ubutegetsi bwakwimurirwa i Dodoma naho Dar es Salaam ikaba Umujyi w’ubucuruzi.
Perezida Magufuli yagiye anengwa n’imiryango mpuzamahanga imushinja kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru no kutajya imbizi n’abamunenga.
Uyu mugabo kandi ni umwe mu batarashyigikiye ingamba zifatwa ku cyorezo cya COVID-19 ku rwego mpuzamahanga, we abona ko cyazanwe n’Abanyaburayi ku nyungu z’ubucuruzi, yavuze ko nta Guma mu Rugo azashyiraho mu gihugu cye.