Freeman Mbowe ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania yashimiye ibyakozwe na Perezida Samia Suluhu kuri we nyuma y’iminsi abashinjacyaha baretse ibirego by’iterabwoba yaregwaga, we n’abandi benshi.
Mbowe yabwiye ikoraniro ry’abamushyigikiye b’ishyaka akuriye rya CHADEMA mu mujyi wo hagati mu gihugu wa Iringa ati: “Ubwo urukiko rwaturekuraga, nakiriye ubutumire bwa Perezida Samia.
“Nemeye ubutumire bwe kandi byari icyubahiro gikomeye guhura nawe.”, Mbowe yahuye na samia Saluhu kuwa gatanu ushize.
Muri werurwe umwaka ushize, mbere y’urupfu rw’uwari perezida John Magufuli, abashinjacyaha batangiye iperereza kuri Mbowe, ariko yafashwe anafungwa muri Nyakanga ubwo Samia Suluhu yari ku butegetsi.
Gusa Mbowe w’imyaka 60 yabwiye abari i Iringa ko Samia yari yaramwijeje ko abatanzania bose ubu bazafatwa mu buryo bungana, hatitawe ku mashyaka ya politiki barimo.
Mbowe yongeyeho ko aya ari amahirwe Tanzania yabonye yo kwemera politiki nshya mu gihugu.
Umuvugizi wa leta yatangaje kuri Twitter amafoto yo kubonana kwa Perezida Samia na Freeman Mbowe kuwa gatanu ushize, avuga ko baganiriye “ibiri mu nyungu z’igihugu”.
UWINEZA Adeline