Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi ku isi HCR wasabye Leta ya Tanzania kutirukana impunzi z’Abarundi zabahungiye ho kungufu . ibi byatangarijwe mu nama yahuje abazishinzwe mu ntara ya Kigoma , Rehema Msami umuvugizi wa HCR mu ntara ya Kigoma yasabye Leta ya Tanzania ko nta muntu n’umwe wakoherezwa mu gihugu yahunze ku ngufu mugihe nta mutekano yaba akibonamo.
Rehema yakomeje avuga Ati”kubijyanye no guhunguka biterwa n’uko aho umuntu yahunze byifashe, niba hari icyahindutse mu byatumye ahunga. Buri wese kandi agomba kumenya ko guhunguka biba kubushake bw’umuntu.impunzi ubwayo niyo ifata umwanzuro wo gusubira mu gihugu cye cy’amavuko, ibi bigaragara mu masezetrano mpuzamahanga agenga impunzi, kandi na Tanzania niyo igendera ho.”
Kubyerekeranye n’uko hari impunzi zikunze kujyanwa mubindi bihugu, uyu muvugizi yavuze ko ataribyo byarebwaho kuko hagenda umubare muto cyane.kuko hari n’impunzi zihabwa impapuro zibemererera kuba mugihugu bahungiye mo nk’abanyagihugu ari ko nabwo izi mpapuro zihabwa abantu bake cyane.
Ibi bibaye mugihe Sudi Mwakibasi usanzwe ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Tanzania yahaye impunzi umunsi ntarengwa ko ari kuri uyu wa 07 Nyakanga avuga ko zizaba zasubiye iwabo.
Uwineza Adeline