Madamu Samia Suluhu Hassan usanzwe ku mwanya wa visi perezida wa Tanzania ararahirira kuyobora iki gihugu muri manda izarangira mu 2025, uyu munsi saa munani nk’uko bigenwa n’itegeko nshinga ry’igihugu cya Tanzaniya rivuga ko iyo perezida uriho agize ikibazo cyo kudakomeza kuyobora, asimburwa na visi Perezida.
kurahira kwa Madame SamiaSuluhu byatangajwe n’ubuyobozi bw’ibiro bya perezida muri Tanzaniya.Madame Samia agiye kuyobora Tanzaniya kugeza mu 2025 ubwo manda ya John Pombe Magufuli yari kuzaba irangiye. Magufuli yari muri manda ye ya kabiri yatangiye muri 2020.
Tanzania iraba ibaye igihugu cyo mu karere kiyobowe bwa mbere na perezida w’umugore ufite inshingano zose, utari uw’inzibacyuho.
Uyu mugore wo mu ishyaka rimwe na Magufuli rya Chama Cha Mapinduzi (CCM), akomoka muri Zanzibar, afite imyaka 61 y’amavuko yari muri manda ye ya kabiri. Ni ubwa mbere Tanzania igiye kuyoborwa n’umugore kuva yabona ubwigenge mu 1962, kuva icyo gihe igihugu cyatangiye kuyoborwa n’abo mu ishyaka CCM ryashinzwe mu 1977.
Bamwe mu batavuga rumwe na Leta barimo Zitto Kabwe ukuriye ishyaka ACT Wazalendo, uba mu Bubiligi yari aherutse gusaba ko Samia yahita ahabwa inshingano zo kuyobora igihugu.
Nkundiye Eric Bertrand