Muri Leta zunze ubumwe za Tanzanie urukiko Rukuru rw’i Arusha rwahamije abantu batandatu,icyaha cyo kugira uruhare mu’iterabwoba ryibasiye umujyi wa Arusha muri 2013, rubakatira igihano cy’urupfu.
Iki gitero cy’iterabwoba cyagabwe ku wa 5 Gicurasi mu 2013 ubwo harimo kuba umuhango wo gutaha Kiliziya yitiriwe Yozefu urugero rw’abakozi. Cyahitanye abantu batatu abandi benshi barakomereka.
Ni igitero bivugwa ko cyari kigamije guhitana uwari intumwa ya Papa, Francisco Padella ariko ku bw’amahirwe aza kukirokoka.
Ku ikubitiro iperereza rigitangira hahise hatabwa muri yombi abantu icyenda bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi n’ubwicanyi, ariko nyuma batatu baza kugirwa abere.
Ibi bibaye nyuma y’imyaka 10, ku wa 14 Ukuboza mu 2023 nibwo Urukiko rwatangaje ko aba bantu batandatu bahawe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’ibi byaha by’iterabwoba.
Iki gihano ibihugu byinshi bikaba byaragikuye mu mategeko ahana ya byo kuko urupfu bavugaga ko Atari igihano kuko uwagihawe atabona ibibi by’ikosa yakoze.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com