Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ishyaka CCM(Chama cha Mapinduzi)riri ku butegetsi mu gihugu cya Tanzaniya yatawe muri yombi n’igipolisi cy’iki gihugu, ariko za kurekurwa atanze ingwate, nyuma yo guhatwa ibibazo no kwihanangirizwa.
Amakuru aturuka muri Tanzania , avuga ko polisi y’iki gihugu yataye muri yombi Tundu Lissu ejo kuwa 9 Nzeri 2023, ari kumwe n’abandi bayoboke batatu b’ishyaka CHADEMA, rirwanya ubutegetsi buyobowe n’ishaka CCM, kuva iki gihugu cyabona ubwigenge.
Tundu Lissu na bagenzi be batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya, batawe muri yombi , bashinjwa gukora ikoraniro ry’abantu benshi nta burenganzira babiherewe n’inzego zibishinzwe ndetse no kubangamira Abapolisi bigatuma batuzuza inshinga zabo.
Tundu Lissu , yafatiwe mu mujyi wo mu majyaruguru wa Karatu, amasaha macye mbere yo kujya mu ikoraniro hafi y’icyanya cy’ibidukikije cya Ngorongoro .
k’urundi ruhande Tundu Lissu, yatangaje ko icyo we na bagenzi be bari bagamije ari, ugushyigikira imiryango y’abamasayi, bamagana ibyemezo byafashwe na leta y’iki gihugu, bigamije kubirukana ku ngufu ku butaka bwa gakondo yabo.
Ni ibyemezo Tundu Lisu , avuga ko bidakwiye byuzuyemo kurenganya Abamasayi ndetse bikwiye kwamaganwa mu maguru mashya .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com