Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 16 Ukuboza 2023 Moïse Katumbi yarangije kwiyamamaza i Lubumbashi, umurwa mukuru w’intara ya Haut-Katanga, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho anyuze mu muhanda wa Likasi.
Imbere y’abamushyigikiye, bateraniye imbere y’icyicaro cy’inteko y’intara ya Haut-Katanga, Moïse Katumbi yongeye kunenga ubutegetsi buriho. Ati: “Turababwira ko atari inzobere mu bushotoranyi, gutera amabuye n’ibindi iterabwoba. Turashaka amahoro n’ubumwe mu gihugu. Ku ya 20 Ukuboza, bazaba bafite ikarita itukura mu baturage ba Congo” nk’uko yabitangarije i Lubumbashi.
Yanakomoje ku magambo ya Felix Tshisekedi bahanganye wakunze kumwita umunyamahanga utifuriza ibyiza igihugu cya Congo.
Yagize ati: “Bavuga ko Moïse Katumbi ari umunyamahanga. Ndi umunyamahanga? Oya, tuzasubirisha amajwi y’ibihano twitabira cyane ku biro by’itora. Dufite ingabo, arizo mwebwe abaturage. Imbere y’ibibazo byabo, bo ntibazashobora kurwanya ingabo zacu, abaturage ba Congo. ”
Moïse Katumbi yashoje kwiyamamaza kwe mu matora aho yageze mu mijyi myinshi yo mu gihugu, usibye muri Kasai. Kuri buri cyiciro, yasabye ko ubutegetsi buriho bwavaho hakajyaho ubundi, mu rwego rwo gushyiraho imiyoborere iboneye no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.