Kuri uyu 20 Ukwakira 2022, muri Tchad habaye imyigaragambyo ikaze yo kwamagana ubutegetsi bwa Gisirikare ngo busubizwe mu maboko y’abasivire. Ni imyigaragambyo yaguyemo abagera kuri 30 bahasiga ubuzima.
Aba bahitanywe n’iyi myigaragambyo barimo, 10 bashinzwe umutekano bapfuye ubwo Polisi yahanganaga n’abigaragambya mu murwa mukuru wa Tchad
Ibi byose byabaye byatewe n’uko abasirikare bari bemeje ko bagombaga kuba bashyize ubutegetsi mu maboko y’abasivire, mugitongo rero,amagana y’abigaragambya yikusanyije mu rwego rwo kwibuka itariki ya mbere igisirikare cyari cyijeje ko kizaba cyasubije ubutegetsi mu maboko y’abasivile.
Inzibacyuho yagombaga kugera ku musozo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira, ariko iza kwigizwa inyuma ho indi myaka ibiri.
Mu bantu 30 bapfuye harimo 10 bo mu nzego zishinzwe umutekano nk’uko guverinoma yabitangaje.
Mu turere twinshi hari hashyizweho bariyeri ndetse amapine yatwitswe mu mihanda minini mu rwego rwo kuzitira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Amashami y’ibiti, ibirundo by’amatafari byari byujujwe imihanda. Amashuri na za kaminuza byari byafunzwe. Icyicaro cy’ishyaka rya Minisitiri w’Intebe, Saleh Kebzabo na cyo cyagabweho igitero n’abigaragambya.
Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yamaganye iyicwa ry’abo baturage bari mu myigaragambyo.
Ati “Namaganye nivuye inyuma imbaraga z’umurengera zakoreshejwe ku bigaragamba bigatuma benshi bapfa.”
U Bufaransa nk’igihugu cyigeze gukoloniza Tchad, bwamaganye izo mvururu n’intwaro zakoreshejwe ku bigaragambya.
Izi mvururu zadutse nyuma y’aho Mahamat Idriss Deby Itno yiyemeje kuguma ku butegetsi.
Uyu mugabo w’imyaka 38 yafashe ubutegetsi muri Mata 2021 nyuma y’aho se wayoboje iki gihugu inkoni y’icyuma, Idriss Deby Itno mu myaka igera kuri 30, yiciwe ku rugamba mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba.
Uyu muyobozi Deby yarakaje benshi nyuma yo kwanga kurekura ubutegetsi igihe yari yihaye kigeze.
Umuhoza Yves