Ibitangazamakuru by’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Tchad byatangaje Perezida mushya wa Tchad Mahamat Itno yakomerekeye mu irasana ryabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i N’Djamena kuwa 22 Mata 2021 biturutse ku makimbjrane ari hagati mu muryango wa Idriss Déby Itno utemeranya ku muntu ugomba gusimbura nyakwigendera ku butegetsi.
Ibitangazamakuru birimo Tchadinfos ibogamira ku ruhande rwa Leta byahise binyomoza aya makuru bivuga ko nta kurasana kwabereye muri Perezidansi.
Ubutumwa ikinyamakuru Tchadinfos cyanyujije kuri Twitter cyagize kiti”Perezida w’agateganyo ni muzima kandi ameze neza. Nta kurasana kwabaye kandi nta guterana amagambo hagati ya Mahamat na murumuna we Zakaria kwabaye”.
Ikinyamakuru Toubou cyatangaje ko umukuru w’igihugu w’agateganyo yarashwe n’umuvandimwe we witwa Zakaria Itno biturutse ku kutemeranya ku muntu ugomba gusimbura se ku butegetsi.
Perezida Déby yari afite abana n’abagore benshi , ku buryo hari n’abavuga ko ashobora kuba afite abana benshi batazwi.
Ikinyamakuru gishyigikiye guverinoma Alwahida Info cyatangaje ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye i Ati, mu birometero 378 mu burasirazuba bwa N’Djamena nyuma yuko imfungwa zagerageje gutoroka.