Hamaze kumenyekana uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuwa 6 Gicurasi 2024 mu gihugu cya Tchad.
uwo nta wundi ni Général Mahamat Déby Itno, wari usanzwe ayoboye by’agatenyo igihugu cya Tchad,nyuma yo gusimbura Marshall Iddriss Deby wayoboraga Tchad akaba na Se umubyara, wapfuye arashwe n’inyeshyamba zarwanyaga Ubutegetsi bwe muri Mata 2021.
Gen Mahatmat Déby yagize amajwi 61,3% ahigitse Succes Musra wari umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana insinzi ariko wagize 18,53% akaba yari anasanzwe ari , Minisitiri w’Intebe Succes Masra uri mu bahabwaga amahirwe agira 18,53%. .
Icyakoze, Masra we yari aherutse kugaragaza ko ari we watsinze aya matora, asobanura ko intsinzi ya Gen Déby nitangazwa, hazaba habayemo kwiba amajwi y’abaturage.
Biteganyijwe ko akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Tchad ari ko kazemeza bidasubirwaho intsinzi ya Gen Déby, gusa igihe bizakorerwa ntabwo kiramenyekana.
Abanyapolitiki barenga 10 barimo Yaya Dillo mubyara wa Gen Mahatmat Deby Itno baragaragaje ko bifuza kwiyamamariza guhatanira uyu mwanya usumba iyindi mu gihugu cya Chad, ariko akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga kakuyemo kandidatire zabo, gasobanura ko batujuje ibisabwa.
Yaya Dillo we yaje no kubigwamo kuko , muri Gashyantare 2024 yaje kugerekwaho ibyaha birimo kuyobora igitero abarwanashyaka be bagabye ku kigo gishinzwe umutekano w’igihugu bituma araswa yitaba Imana aya matora ataraba.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com