Abasirikare bari ku butegetsi muri Tchad bashyizeho guverinoma igizwe n’abaminisitiri 40 barimo Acheick Ibn Oumar wahoze ayobora umutwe w’inyeshyamba ziherutse kwivugana uwari perezida Idriss Déby Itno .
Umuvugizi w’igisirikare yavuze ko abaminisitiri 40 n’ababungirije ari bo bashyizweho. Barimo na Acheick Ibn Oumar wahoze ari umukuru w’inyeshyamba, ugiye kuyobora minisiteri nshya y’ubwiyunge mu gihugu.
Iyi guverinoma ikuriwe na Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho Albert Pahimi Padacké, abayigize bashyirwaho kandi bashobora gukurwaho n’umukuru w’akanama ka gisirikare kari ku butegetsi. Irimo abagore barindwi.
Saleh Kebzabo, umwe mu bakomeye bo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko yemera iyo leta yashyizweho y’inzibacyuho. Hari n’abandi benshi bamaze igihe batavuga rumwe n’uwari perezida, na bo bahawe imyanya.
Ariko abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko akanama ka gisirikare – kayobowe na Mahamat Idriss Déby ‘Kaka’, umuhungu w’uwari perezida – kahiritse inzego zemewe za leta.
Abo bavuga ko batazanyurwa kugeza ubwo kazaba kashyizeho perezida w’umusivile.
Ako kanama ka gisirikare kasezeranyije ko mu mezi 18 kazaba kakoresheje amatora anyuze mu mucyo no mu bwisanzure.
Iryo tangazwa ry’abagize guverinoma y’inzibacyuho ryakozwe hashize amasaha akanama ka gisirikare gakuyeho umukwabu wo mu masaha ya nijoro wari washyizweho nyuma y’urupfu rwa Bwana Déby mu mirwano n’inyeshyamba.
Mu byumweru bya vuba aha bishize, habayeho guhangayika kw’amahanga ku ituze muri Tchad, ubwo umutwe w’inyeshyamba wageragezaga gukataza ugana ku murwa mukuru N’Djamena.
Igisirikare cya Tchad kivuga ko cyahagaritse izo nyeshyamba zo mu mutwe wa ‘Front pour l’Alternance et la Concorde au Tchad’ (FACT), kikica izibarirwa mu magana.