Nkuko yabitangaje ku rubuga rwe rwa Twitter,yatangaje ko nyuma y’amatora yatunguwe no kubona telefoni ye bayifunze [Block] bituma atabasha guhamagara abamuhagarariye ku biro bitandukanye by’amatora.
Yagize ati “Kimwe n’umugore wanjye,telefoni yanjye yafunzwe,ubu ntabwo nshobora kwitaba cyangwa guhamagara.Ndabizi ko ibi bigamije kumbuza kuvugana n’abaduhagarariye n’abashinzwe amajwi yacu.Bavandimwe ndabashishikariza kuba maso kuko ndakomeza gushaka uburyo bwo kubageraho. (https://mclaneedgers.com/) ”
Uyu mukandida wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yavuze ko ari “ikintu gikomeye” kwibona ku rupapuro rw’itora.
Ajya gutora yari aherekejwe n’umugore we Barbie Kyagulanyi ku biro by’itora, biri hanze gato y’umujyi wa Kampala aho batoreye, hari imbaga y’abantu bamutegereje.
Ati: “…kuri twebwe abo bose batigeze babona ko dushobora kugira icyo tumaze.
“Byanteye ishema no kwicisha bugufi, numvise kandi ari inshingano ikomeye kuri njye ariko nanone ari ikintu gikomeye ngezeho.”
Aya matora yatangiye kuva saa moya ku isaha yaho, imirongo miremire y’abatora yabonetse mu bice bitandukanye by’igihugu, barahitamo umukandida umwe mu 10 bahatanira uwo mwanya.
Hamwe na hamwe havuzwe gukerererwa kw’ibikoresho by’amatora biba ngombwa ko abatora bategereza, nk’uko umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango uri i Kampala abivuga.