Kuri uyu wa 01 Nzeri nibyo hateganijwe igitaramo cy’imbatura mugabo cy’umuhanzi The Ben, igitaramo biteganijwe ko kizabera mu mujyi wa Bujumbura, cyakora kugeza ubu agace iki gitaramo cyagombaga kuberamo kahindutse kuko abagitegura basabwe gutegura mu kigo cya gisirikare.
Iki gitaramo cyimuriwe mu kigo cya gisirikare giherereye ahitwa‘Messe des officiers’ nk’uko umwe mu bari gutegura iki gitaramo yabitangaje.
Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo gucunga umutekano kuko iki gitaramo kizitabirwa n’abantu benshi cyane, bityo ngo gucunga umutekano bikaba byaba byoroshye.
Yagize ati “Ni inama twagiriwe n’ubuyobozi bwacu nyuma yo kubona uburyo iki gitaramo gishobora kwitabirwa cyane. Badusabye ko cyashyirwa mu kigo cya gisirikare kuko ari ahantu hanini kandi hizewe umutekano waho.”
Uwaduhaye amakuru yavuze ko nta kindi cyahindutse kuri iki gitaramo uretse aho cyagombaga kubera kandi bizeye ko abazacyitabira babimenya bose.
The Ben wageze mu Burundi ku wa 27 Nzeri 2023, agomba gukorera ibitaramo bibiri i Bujumbura.
Iki gitaramo giteganijwe ku wa 1 Ukwakira 2023 byitezwe ko azagihuriramo na Big Fizzo na Sat B b’i Burundi, DJ Diallo, DJ Lamper, Bushali, Babo na Shemi b’i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’u Burundi.
Mbere y’uko The Ben ataramira Abarundi mu gitaramo nyamukuru, azabanza guhura n’abakunzi be ku wa 30 Nzeri 2023, kuri Eden Garden Resort Bujumbura, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya champagne.
Muri ibi birori kandi itike y’abanyacyubahiro izaba ari miliyoni 10Fbu (arenga miliyoni 3 Frw) umuntu akanywa, akanarya n’icyo ashaka hamwe n’umuryango we w’abantu icumi azaba yasohokanye.
Muri iki gitaramo biravugwa ko umuntu umwe agomba kwishyura ibihumbi icumi by’amafaranga y’iburundi naho Tike ya VIPikazaba igura ibihumbi 50Frb ndetse banatangaje ko itike y’abantu 6 izaba igura ibihumbi 500Frb mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya champagne azaba agura miliyoni 1,5 Fbu.
The Ben ageze i Bujumbura yakiriwe nk’umwami
Adeline Uwineza
Rwanda tribune.com