Umufaransa Thierry Froger utoza ikipe ya APR FC, ari mu ihurizo rikomeye nyuma y’uko atazi igihe abakinnyi be bagiye mu ikipe y’igihugu bazagarukira.
Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yatsinzwemo na Gasogi United igitego kimwe k’ubusa 1-0 ku Cyumweru gishize, Thierry Froger yagaragaje impungenge z’uko adafite ikipe ye yose yuzuye.
Abajijwe igihe Nshimirimana Ismail Pitchou uri mu ikipe y’igihugu y’u Burundi iri bukine na Cameroun uyu munsi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika azagarukira, yavuze ko atabizi ndetse uretse na we, nta n’undi azi igihe azazira.
Ati “Mwabaza ubuyobozi, njye ntabwo mbizi. Abagiye bose ntabwo nzi igihe bazazira, simbizi. Icyo nzi ni uko Ismail Pitchou azakina tariki ya 12 uyu munsi ariko sinzi igihe azagarukira.”
APR FC yari yatanze abakinnyi 3 mu ikipe y’igihugu aho umunyezamu Pavelh Ndzila yari yagiye mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, Taddeo Lwanga mu ikipe y’igihugu ya Uganda (bose amakipe yabo yamaze gukina), na Nshimirimana Ismail mu Burundi aho ikipe yabo iri bukine uyu munsi.
Umukino ubanza uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00’ ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri tariki ya 29 Nzeri 2023.
UMUTESI Jessica