Mu nyandiko nini iyi nararibonye muri politike y’u Rwanda yanditse k’urubuga rwe rwa x rwahoze ari twitter Rutaremara avuga ko RPF INKOTANYI atari umutwe w’ ishyaka ko ahubwo ari UMURYANGO w’abanyarwanda.
Agira ati” ni Umuryango wakira buri munyarwanda wese; ntutoranya, ntushingira ku bitekerezo , ntushingira ku moko, ku myemerere , ku myumvire, ku migenzerereze n’ibindi.
Akomeza avuga ko Ishyaka rya politike ryo ryakira; uwemera ufite umurongo wa politike nk’uwabo. Akovuga ko Ishyaka ryirukana udakora icyo rishaka, utemera ideology yiryo shyaka.
Akemeza ko RPF-INKOTANYI yakira buri munyarwanda ; ikamushyira mu muryango.Aba banyamuryango ba RPF – INKOTANYI irabakangura( mobilization), ikabaha kubyiyumvamo( sensitization), ikabigisha politike ( politicization).
Kandi ko RPF – INKOTANYI ibaha umurongo wa politike (ideology) ikabigisha indagagaciro ziranga abanyarwanda, ikabigisha gufatanya n’abandi; kwiyobora no kuyobora abandi , ikabigisha gukora gihanga.
Yemeza ko RPF -INKOTANYI ari Umuryango ufite izina bwite ( proper name / nom propre) INKOTANYI.
Avuga ko Kera mu muco w’abanyarwanda mu mateka buri mutwe w’ishyaka na buri mutwe w’ingabo wari ufite izina bwite.
Urugero: ABASHAKAMBA, INGANGURARUGO n’abandi.
RPF-INKOTANYI ikora gihanga kandi igakorera buri muturage (It is PRO- PEOPLE; its method of work is SCIENTIFIC.)
Avuga ko RPF nk’UMURYANGO w’abanyarwanda; bawita mu mvugo z’abazungu MOUVEMENT de MASSE, MASS MOVEMENT.
Agaragaza ko RPF ari Umuryango w’Abanyarwanda, Umuryango w’impinduramatwara, wahinduye; imitekerereze, imikorere, imibereho, imiyoborere y’abanyarwanda, iberekeza mu iterambere rirambye.
Akemeza kandi ko RPF -INKOTANYI YUBATSE UBUMWE BW’ABANYARWANDA.
Ibi bisobanuro bitanzwe niyi nararibonye mu gihe hashize igihe kitari gitoya abanyarwanda bamwe na bamwe bitiranya ishyaka rya politike cyangwa umutwe wa politike n’umuryango wa RPF Inkotanyi.
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com