Umushakashatsi kuri Jenoside Tom Ndahiro yatangaje ko iyo avuze Ingabire Victoire atamuvuga nk’umuntu ahubwo ari ikimenyetso cy’abo ahagarariye bakoze Jenoside kandi ko atazigera amubona nk’umuntu mwiza igihe cyose atarasaba imbabazi Abanyarwanda.
Ibi Tom Ndahiro yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’Intsinzi Tv dukesha iyi nkuru avuga ko abantu bose bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakanayihakana bakwiye kuziba cyangwa bagashaka ingufuri bagashyira ku minwa yabo kuko ari abarozi.
Mu kuvuga ibi yahise yikoma umunyepolitiki Ingabaire Victoire avuga ko adakwiye guhabwa ijambo kuko atigeze yihana ngo ave mu muryango w’abakoze Jenoside asabe Abanyarwanda imbabazi.
Yagize ati: “Ukambwira ngo urashaka kujya guha ijambo Ingabire Victoire, yihannye ryari? Yayoboye RDL y’abajenosederi, ni ryari yigeze ajya imbere y’Abanyarwanda akavuga ngo: ‘Mumbabarire maze imyaka myinshi nyobora umwuryango w’abajenosideri ngarutse mu muryango nyarwanda, ndashaka kunga Abanyarwanda?”
Yakomeje avuga ko iteka iyo avuze Ingabire Victoire atamuvuga nk’umuntu ahubwo amuvuga nk’ikimenyetso cy’abashyizeho umuryango ahagarariye kandi yayoboye w’abajenosideri. Ati: “Reka nanabigusobanurire iyo mvuze Victoire, simuvuga nk’umuntu ni ‘symboly’, ni ikimenyetso cy’abashyizeho yumuryango yayoboye imyaka myinshi witwaga RDL washinzwe na ba Bizimungu, Ndereyehe Karorli, ba Kabingi n’abandi; ni interahamwe kabombo.”
Tom avuga ko Ingabire Victoire azareka kuba ikimenyetso cy’abo bajenosideri mu gihe hazagira ikintu kimubaho akavuga ko yitandukanyije na bo bitabaye ibyo uzamwita mwiza na we nzamwita mubi, uzamuha agaciro azaba ataye agaciro imbere yanjye.