Aho irushanwa ry’amagare rigeze: Restrepo Valencia Jhonatan wo muri Colombia ni we utwaye Agace ka gatatu ka Tour Du Rwanda kavaga i Kigali kagana i Rubavu yakoresheje 03h 54’10”
Kuri uyu wa kabiri Tour Du Rwanda irushanwa rizenguruka u Rwanda basiganwa ku magare rigeze ku munsi wa gatatu, bahagurutse i Kigali bagana i Rubavu ku ntera ya Km 155.9. Abasiganwa bari gushaka amayeri yo gutwara aka gace karekare muri uyu mwaka, Abanyarwanda babiri bari mu b’imbere.
Abakinnyi bamaze kugenda Km 91 – Itsinda ry’abakinnyi 10 ryasohotse mu gikundi ryiyunga kuri Bendixen, ririmo Ewart, Ormiston, Tesfazion, Manizabayo, Madrazo, Nsengimana, Mulueberhane, Budiak & Restrepo.
Iri tsinda rifite ikinyuranyo cy’umunota umwe n’amasegonda mirongo ine ’40” ku itsinda ry’abakinnyi 3 bayoboye isiganwa. naho igikundi (Peloton) cyasizweho 2’42”
Isiganwa rigitangira Abakinnyi batanu bacomotse mu gikundi kuri Km 2 bari bamaze kugenda barimo Nsengimana Jean Bosco na Rugamba (Benediction), Madrazo (Burgos), Alba (Drone Hopper) na Ewart (Bike Aid).
Amanota ya mbere ya sprint [kubaduka] yatangiwe kuri Sitasiyo SP kuri Nyirangarama [ku kilometero cya 42,7] yegukanywe na Mugisha Moise [ProTouch] akurikiwe na Pierre Rolland [ B&B Hotels] na Madrazo Angel Ruiz [Burgos].
Amanota y’umusozi wa mbere yatangiwe i Kanyinya ku kilometero cya 5,7. Yegukanywe na Nsengimana akurikiwe na Madrazo, Mugisha Moise na Manizabayo Eric.
UWINEZA Adeline