Umuryango Mpuzamaganga urwanya ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda, uvuga ko ubucucike mu magereza mu Rwanda bukomeje gutumbagira, ukavuga ko igihe kigeze ngo harebwe ikindi cyakorwa atari ugufunga buri wese ukekwaho icyaha.
Ubushakashatsi bwashyizwe hanze bugaragaza ko muri gereza zo mu Rwanda, hafungiyemo abarenga ibihumbi 84 barimo ibihumbi 64 bafungiye ibyaha bisanzwe na bo barimo abagera mu bihumbi 12 bafunzwe by’agateganyo.
Mu mwaka wa 2020, abari bafungiye mu magereza bari ibihumbi 66, bari bagize 136% by’ubucucike muri gereza mu gihe ubu ubucucike bugeze ku 174%.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee, yagize ati “Byabaye nk’umuco, Umushinjacyaha apfa kugera imbere y’Umucamanza, ati ni iminsi 30 yo gukora iperereza.”
Akomeza agira ati “Hakwiye kugira ikindi giteganywa, gufunga si cyo gihano cyonyine si nacyo gitanga igisubizo kuko tugiye kureba twasanze gufunga bikerereza byinshi.”
Ingabire Marie Immaculee avuga ko gufunga umuntu bidindiza benshi yaba uwafunzwe, umuryango we ndetse n’Igihugu.
Ati “Ariya mafaranga amutunga akamuvuza arwaye akamugurira imyenda, yagakoze ikindi kizamura iterambere ry’Igihugu.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Theophile Mbonera avuga ko ubu bushakashatsi bugiye gutuma inzego zongera kwikebuka, zikareba ku biteganywa n’amategeko.
Ati “Icyo tubona cy’ingenzi ni uko amategeko yaba ari amategeko anogeye ababereye bumva ari abanyagihugu batorerwa.”
Uyu muyobozi avuga ko izi mpaka ku gufunga abantu, zigiye gutuma harebwa icyakorwa nyuma y’ubu bushakashatsi.
Ati “Aho bigeze ubu bushakashati duhawe, bushobora gutuma impaka zongera gusubukurwa bakabiganiraho neza, bakareba koko niba birimo byumvikana.”
RWANDATRIBUNE.COM