Donald Trump uri gukorwaho iperereza ku nyandiko z’ibanga rikomeye yaba atunze, yatanze ikirego mu rukiko, asaba ko FBI ihagarika gusoma inyandiko yafatiriye izikuye mu rugo rwe.
Tariki 08 Kanama ni bwo FBI yagiye gusaka urugo rwa Donald Trump rwa Mar-a-Lago ndetse agahita abyamagana avuga ko ari igitero cyagabwe iwe.
Itsinda ry’abakozi ba FBI bakuye udusanduku turimo inyandiko bikekwa ko zirimo ibanga rikomeye ry’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America zirimo n’izishobora kuba zerecyeye umutekano w’Igihugu.
Kuri uyu wa Mbere, Trump yatanze ikirego mu rukiko rw’i Florida, asaba ko FBI ihita ihagarika gukomeza gukora iperereza ku mitungo yafatiriwe iwe ahubwo ngo Urukiko rugashyiraho nk’Umucamanza waba wizewe nk’uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba ari we usoma izo nyandiko.
Byemejwe n’itsinda ry’abanyamategeko ba Trump, bavuga ko iki kirego kigaragaza ko iperereza riri gukorwa kuri uyu mugabo, ari irihimbano ahubwo ko rigamije kumukoma mu nkokora kugira ngo atazongera kwiyamamariza kuyobora USA.
Iki kirego cya Trump kandi cyasabye Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, kumugarurira ibikoresho byafashwe bitari mu bigomba gukorwaho iperereza.
Iki kirego kandi kivuga ko impamvu bifuza ko hashyirwaho umunyamategeko wihariye ugomba gukora iperereza kuri ibi bikoresho byafatiriwe kwa Trump kuko harimo iby’agaciro gahambaye.
RWANDATRIBUNE.COM