Trump yategetse ko u Burundi buguma mu cyiciro cy’ibihe bidasanzwe,nk’igihugu kirimo umutekano muke.
Perezida Donald Trump wa Amerika yongeye kwandikira inteko ishinga amategeko y’igihugu cye ayimenyesha ko abona ari ngombwa kugumisha u Burundi mu bihe bidasanzwe.
Ni icyemezo yafashe kuva mu kwezi kwa 11/ 2015 yavuguruye akakigumishaho mu 2017 na 2018 n’ubu akaba yongeye kuvuga ko cyakomeza kubahirizwa kuva nyuma ya tariki 22/11/2019.
Mu nyandiko iri ku rubuga rw’ibiro bya perezida wa Amerika, Bwana Trump amenyesha inteko ati:
“Ibintu mu Burundi byakomeje kurangwa n’ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi ku baturage, gushishikariza ubugizi bwa nabi n’ubugizi bwa nabi bushingiye kuri politiki”.
Mu gihe gito gishize, ubutegetsi bw’u Burundi bwatangaje mu nama z’umuryango w’abibumbye (ONU) ko nta bibazo by’umutekano cyangwa guhohotera uburenganzira bwa muntu biri mu Burundi.
Ambasaderi Albert Shingiro uhagarariye u Burundi muri ONU yatangaje ko ibivugwa biba bifite impamvu za politiki bigamije guharabika isura y’u Burundi mu mahanga.
Icyemezo cya Trump ku Burundi gisobanuye iki?
Bwana Shingiro yatangaje ko ibibazo by’u Burundi bireba Abarundi ubwabo kuko ari igihugu cyigenga, ibi byashimangiwe n’Uburusiya n’Ubushinwa bibanye neza n’u Burundi kurushaho muri ibi bihe.
Bwana Trump we yanditse ko ibihe u Burundi burimo bishyira mu kaga amahoro n’umutekano by’igihugu n’akarere, ibi kandi ngo bigashyira mu kaga umutekano wa Amerika na politiki yayo mpuzamahanga.
Amerika gushyira igihugu muri iki cyiciro bigira ingaruka ku ishoramari, ingendo z’Abanyamerika muri icyo gihugu n’ubukerarugendo.
Bigumisha kandi igihugu mu kato ko kudahabwa inkunga y’ibigo bimwe na bimwe mpuzamahanga Amerika ifitemo ijambo rinini.
Uwimana Joselyne