Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yatanze itegeko ko bitarenze kuwa 15 Mutarama 2021umubare munini w’ ingabo zayo ziba muri Somalia zizaba zahavanwe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’igisirikare cya Amerika (Pentagon) ribivuga ,Amerika isanzwe ifite abasirikare 700 muri Somalia basanzwe bafasha ingabo z’iki gihugu kurwanya abarwanyi ba Al-Shabaab hamwe n’abo mu mutwe wa Reta ya Kisilamu (Etat Islamique).
BBC yanditse ko nubwo izi ngabo zivanwe muri Somalia zishobora kuzimurira ibikorwa byazo mu bihugu bituranye na Somalia aho bavugako igihe zaba zatswe ubufasha zajya zihta zinjira mu Somalia byoroshye..
Perezida Donald Trump yagiye agaragaza kenshi ko ingengo y’imari igendera ku ngabo za Amerika ziba hanze y’igihgu ari nyinshi mu gihe ibyo zinjiriza Amerika ari bike. Aha ni naho yahereye yirukana abatavuga rumwe nawe kuri iyi ngiho, bari bayobowe na Mark Esper umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano..
Byitezwe ko bitarenze kuwa 15 Mutarama 2021, izi ngabo za Amerika zizaba zavanwe ku butaka bwa Somalia.