Felix Tshisekedi noneho ubu ageze kuri Kenya ayijundika ku bibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko atumva uburyo iki Gihugu cyahise gishyiraho Umujenerari wasimbuye uwayoboraga ingabo za EACRF.
Maj Gen Jeff Nyagah watangiranye n’ingabo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butum bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aherutse kwegura kuri izi nshingano nyuma yo kugaragaza ko ubutegetsi bwa Congo bwamukoreye ibikorwa byo kumunaniza.
Bimwe mu byo Gen Nyagah yashinje Congo, birimo kuba yarakoresheje uburyo bwo kumubangamira mu rugo aho yari atuye, ndetse n’andi mananiza menshi.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ukomeje kugaragaza ko atifuza izi ngabo za EAC mu Gihugu cye, noneho yijunditse Igihugu cya Kenya kuba cyarahise kijyena ugomba gusimbura Gen Nyagah.
Mu ruzinduko yagiriye i Gaborone muri Botswana, yaganiriye n’Itangazamakuru ku wa Kabiri tariki 09 Gicurasi.
Agaruka ku byo Nyagah yashinje Congo, Tshisekedi yagize ati “yaradutunguye adushinja ibirego byo kumutera ubwoba, ibintu atari yarigeze atubwira mbere. Kuki mbere atigeze atubwira iby’iryo terabwoba?”
Yakomeej agira ati “Ubwo yafataga umwanzuro wo kuva muri RDC, Kenya yahise ishyiraho undi mugaba mukuru w’izo ngabo itatugishije inama nk’aho izo ngabo ari iza Kenya gusa. Harimo ikibazo gikomeye.”
Ni na ho Tshisekedi yahereyeho avuga ko mu gihe ingabo za EAC zitafasha FARDC guhashya M23, zitagomba kuguma ku butaka bw’Igihugu cye, ngo zitagomba kurenza muri Kamena uyu mwaka.
Perezida Tshisekedi ubwe kandi yigeze gusaba Gen Nyagah weguye ko akwiye kubwira abasirikare be bakerecyeza iminwa y’imbunda zabo kuri M23, mu gihe atari bwo butumwa bw’ibanze bwazijyanye.
RWANDATRIBUNE.COM