Bamwe mu basesenguzi mu bya politiki muri Congo Kinshasa baribaza impamvu Perezida w’Igihugu cyabo, Felix Tshisekedi ubu ari kugenda mu ndege nshya y’akataraboneka aherutse kugura mu gihe bamwe mu Banyekongo bakomeje kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro, abandi bicwa n’inzara.
Perezida Tshisekedi bivugwa ko amaze iminsi agenda mu ndege ikiri nshya, aho ari kuyifashisha mu ngendo nyinshi ari gukorera mu Bihugu byinshi muri iyi minsi.
Nko mu byumweru bibiri, Tshisekedi amaze kujya mu Bihugu birenga birindwi, bivuze ko nibura buri minsi ibiri yajyaga mu Gihugu kimwe.
Izi ngendo kandi arazikora mu gihe bivugwa ko aherutse gutumiza indege nshya y’akataraboneka, ari na yo ari gukoresha izi ngendo za buri kanya.
Hari uwavuze ko ku Cyumweru umusibo ejo hashize tariki 12 Gashyantare yageze i Lome muri Togo ari mu ndege yo mu bwoko bwa Boeing B737-900 ifite nimero ya T7-RDC.
Umusesenguzi mu bya Politiki, yavuze ko bitumvikana uburyo Tshisekedi yaba yarihutiye guhindura indege asanzwe agendamo, akaba ari kugenda muri iyi nshya nyamara hari ibibazo byinshi byugarije Igihugu cye.
Bimwe ni ukuba hari intambara iri mu Gihugu cye ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi byumwihariko Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Hari kandi n’ibibazo by’imibereho byugarije bamwe mu Banyekongo birimo n’ibishinze iminzi kuri izi ntambara z’urudaca zidasiba mu burasirazuba bw’iki Gihugu, zituma bamwe mu baturage batagira icyo bakora cyabatunga.
RWANDATRIBUNE.COM