Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ari muri gahunda yo guhuriza hamwe abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bafashe umutwe w’iterabwoba wa FDLR gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Tshisekedi mu minsi ishize yatangaje ku mugaragaro ko azakora ibishoboka byose kugira ngo akureho Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Tariki ya 20 Nzeri 2023, Tshisekedi yahuriye i New York n’itsinda ry’Abanyarwanda bigize impunzi bayobowe na Eugène Gasana watorotse ubutabera.
Iyi nama yakurikiwe n’indi yabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Kinshasa tariki ya 22 Gicurasi 2023. Baganiriye ku guhuza imitwe y’abagizi ba nabi y’Abanyarwanda kugira ngo bakureho Leta y’u Rwanda.
Ubu Tshisekedi yatangiye gushakisha Abanyarwanda bagize uruhare muri jenoside, bahungiye mu bihugu bitandukanye. Arashaka ko binjira muri FDLR, umutwe ukorera muri RDC washinzwe n’abagize uruhare muri jenoside, bakongerera imbaraga ibikorwa byawo byo kurwanya u Rwanda.
Mu bo Tshisekedi yifuza ko binjira muri FDLR harimo Capt Innocent Sagahutu wahamijwe ibyaha bya jenoside. Uyu ni umwe mu Banyarwanda birukanywe na Leta ya Niger, akaba yari yarakatiwe na ICTR igifungo cy’imyaka 20, cyaje kugabanywa kigezwa ku myaka 15.
Sagahutu yashinjwaga ibyaha birimo kugira uruhare muri jenoside, gukora jenoside, ibyibasiye inyokomuntu birimo gusambanya ku gahato no kurenga ku masezerano ya Geneva. Uyu musirikare yabaye Komanda wungirije wa Batayo ishinzwe ubutasi na Komanda wa Kampani A muri EX-FAR.
Yashinjwe gutanga amabwiriza yo gukoresha imodoka z’imitamenwa mu kugaba igitero ku basirikare b’Ababiligi barindaga Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe. Muri jenoside, abasirikare 10 b’Ababiligi bishwe n’igisirikare cya Leta y’abajenosideri.
Sagahutu ntiyigeze ahinduka cyangwa ngo yihane. Ibyo byatumye abantu bibaza impamvu yafunguwe hakiri kare. Ntabwo agaragaza ukwicuza na guke. Aracyari mubi, agira uruhare muri politiki no mu bikorwa by’iterabwoba mu gihe agifashwa n’Urukiko rwa Loni, IRMCT.
Abantu bavuga ko Sagahutu yakoresheje amazina atandukanye kugira ngo abone pasiporo ya Burkina Faso. Ashobora gukomereza muri Mali, Tanzania, agera mu burasirazuba bwa RDC, aho azinjirira muri FDLR ugizwe n’abajenosideri, usanzwe ukorana n’igisirikare cya RDC mu rugamba wo kurwanya M23.
Harimo kandi Brig Gen Faustin Ntilikina uzajya muri FDLR aturutse mu Bufaransa. Bivugwa ko yamaze guhabwa pasiporo na Leta ya Kinshasa. Tshisekedi amwizeyeho kuzazana n’abandi bagize uruhare muri jenoside bahoze muri EX-FAR, kugira ngo bongerere FDLR imbaraga.
Mu Ukwakira 2019, u Rwanda rwagabweho igitero cyamenetsemo amaraso menshi mu myaka irenga 20 ishize ubwo abasivili bicwaga na FDLR na RUD-Urunana mu Kinigi, agace gasurwa cyane na ba mukerarugendo mu ntara y’Amajyaruguru. Uyu mutwe wateye abaturage bo mu Kinigi, witwaje ibyuma n’izindi ntwaro. Ntilikina ni umwe mu bateguye iki gitero nk’uko bigaragara muri iyi nkuru dukesha Igihe.
Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, Ntilikina yatoje Interahamwe zirenga 150, akwirakwiza intwaro zifashishijwe mu kwica Abatutsi i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Yayoboye imyitozo y’Interahamwe mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kandi yabaye umwe mu batangabuhamya b’umucamanza Bruguère wasohoye raporo ivuga ibinyoma ku Rwanda.
Ntilikina aba mu mujyi wa Strasbourg mu Bufaransa kandi ni umwe mu b’ingenzi muri RUD-Urunana. Yaherewe ipeti rya Brigadier Général muri FDLR kandi yabaye umujyanama wa FDLR, gusa nyuma yo kujya mu Bufaransa, yimukiye muri RUD-Urunana. Ni umwe mu bantu ba hafi ba Gen Maj Aloys Ntiwiragabo na we wahungiye mu Bufaransa nyuma yo gukora jenoside. Bombi bavukiye mu yahoze ari Komini Satinsyi muri Perefegitura ya Gisenyi.
Mu gihe Tshisekedi ashaka guhuriza hamwe imitwe yose ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ntabwo ari guteza umutekano muke mu karere gusa ahubwo ari no kuwutera mu gihugu cye kuko ni ho ikorera.
Mu Ukwakira 2022, umuryango Human Rights Watch watangaje ko abarwanyi ba FDLR bishe amagana y’abaturage mu burasirazuba bwa RDC, kandi bagiye babicisha imihoro cyangwa amasuka, hakaba ubwo babatwikiye mu nzu zabo. Bakoze ibyaha byinshi byo gusambanya ku gahato n’irindi hohotera rishingiye ku gitsina.
MUKAMUHIRE Charlotte.
Rwandatribune.com