Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko yaba yaramaze gufungura amarembo y’ibiganiro bya rwihishwa n’u Rwanda, ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hashize umwaka urenga Congo Kinshasa idacana uwaka n’u Rwanda, bijyanye no kuba irushinja guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 umaze imyaka ibiri irenga mu ntambara n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu rwego rwo gucubya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, abarimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze igihe basaba Leta ya Congo kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 ndetse na Leta y’u Rwanda, gusa Kinshasa imaze igihe ivuga ko nta biganiro iteganya kugirana n’uriya mutwe ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru avuga ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi aheruka guhamagarwa kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken wamwibukije ko ibiganiro ari yo nzira ishoboka yakemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, nk’uko BWIZA ibitangaza.
Ni Tshisekedi waherukaga kubwira abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ko “nta biganiro ibyo ari byo byose ateganya kugirana na M23 cyangwa u Rwanda”, mu gihe uriya mutwe hari ibice by’igihugu cye ukigenzura.
Ikinyamakuru Africa Intelligence mu nkuru cyanditse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare cyavuze ko kuri ubu “Kinshasa yafunguriye amarembo ibiganiro by’ibanga bigomba kuyihuza na Kigali”, nyuma yo kubisabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitangazamakuru cyasobanuye ko mu mpera z’umwaka ushize wa 2034 ari bwo Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangiye gutekereza ku byo kuba yaganira n’u Rwanda.
Ni Tshisekedi waherukaga gutangaza ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye kumwemerera gushoza intambara ku Rwanda, mu rwego rwo kwirukana ku butegetsi Perezida Paul Kagame yita umwanzi w’igihugu cye.
Africa Intelligence ivuga ko mu mpera za 2023 Tshisekedi “yohereje rwihishwa” umuvandimwe we akanaba n’umujyanama we mu by’umutekano, Jacques Tshibanda Tshisekedi ngo aganire n’inzego z’u Rwanda.
Muri iyo misiyo ngo Jacques Tshibanda yari aherekejwe na Kahumbu Mandungu Bula ’Kao’ usanzwe ari umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi.
Aba bagabo bombi nk’uko kiriya gitangazamakuru gikomeza kibivuga, ngo bafashe indege bwite ibajyana muri kimwe mu birwa biherereye mu nyanja y’Abahinde; aho bivugwa ko bahuriye n’abayobozi mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.
Iyo gahunda y’igihe gito itaranagize umusaruro ufatika itanga ngo yaje ikurikira uruzinduko ’intumwa ya Tshisekedi’ Héron Ilunga yagiriye mu Bunagana mu Ukuboza 2022, aho yagiraniye ibiganiro na Bertrand Bisimwa ukuriye Ishami rya Politiki ry’umutwe wa M23.
Mu Ugushyingo kandi 2022 abayobozi b’inzego z’ubutasi bo mu Rwanda, RDC na Uganda bari bahuriye i Paris mu Bufaransa mu rwego rwo kuganira ku byakorwa ngo RDC yemere kujya mu biganiro.
Ni ibiganiro byari byagizwemo uruhare na Paris ndetse na Washington.
Ibihugu byombi kuri ubu ngo bikomeje gukora uko bishoboka byifashishije ibindi bihugu byo mu karere kumvisha RDC ko igomba kuganira na M23, n’ubwo Kinshasa isa n’itabyemera neza.
Perezida Félix Tshisekedi biciye mu muvugizi we, Tina Salama, yavuze ko “nta biganiro bya rwihishwa na Kigali byamaze gutangira”.
Uyu ku rubuga rwa X yunzemo ko aho Tshisekedi ahagaze kuri iyi ngingo hashize igihe hasobanutse; ashimangira ko ibivugwa ari “amakuru atari yo”.
Kuri ubu Tshisekedi akomeje gusabwa kwemera kujya mu biganiro na bamwe mu banye-Congo, nyuma y’impungenge z’uko M23 ishobora kwigarurira umujyi wa Goma zikomeje kuba nyinshi.
Ni impungenge yadutse nyuma y’uko uyu mutwe ufunze inzira hafi ya zose zijya i Goma, umujyi kuri ubu usa n’ugoswe n’abarwanyi bawo.