Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ntiyagaragaye mu nama y’ibiganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, baganiraga ku bibazo biri mu Gihugu cye akunze kwegeka ku Rwanda.
Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibi biganiro byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahateraniye Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bitabiriye inama ihuza uyu Mugabane na USA.
Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, Evariste Ndayishimiye akaba na Perezida w’u Burundi, yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, na João Lourenço uyoboye ICGLR, akaba na Perezida wa Angola.
Abandi bakuru b’Ibihugu bigize EAC bitabiriye iyi nama, harimo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, William Ruto wa Kenya na Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.
Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, bivuga ko Iyi nama yari igamije “Kongera gusuzuma no gusangira ibitekerezo uburyo ibyaganiriweho i Luanda n’i Nairobi, byashyirwa mu bikorwa.”
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na cyo Gihugu giheruka kwinjira muri uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ntiyagaragaye muri iyi nama kimwe na Salva Kiir wa Sudan y’Epfo.
Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, Perezida Kagame agashinja ingabo za Congo gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Congo.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Bivuga ko Tshisekedi, atazamera imyanzuro izava muri iyi nama, niba hari izabaho. RDC ibyayo biragoye kumenya ibyaribyo. Gusa ikigaragara nuko ntabiganiro RDC ishaka. Irashaka intambara izayifasha ku gusubika amatora.