Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Gashyantare 2021 Perezida Félix-Antoine Tshisekedi ari mu ruzinduko rw’amateka mu Misiri rugamije kumenyekanisha umushinga wo kubaka umuyoboro wa Fibre optique ureshya na km 16,000.
Akigera i Cario yakiriwe n’itsinda ry’abayobozi riyobowe na Minisitiri w’umutungo kamere, Mohamed Abdel Aty .
Tshisekedi kandi yari aherekejewe n’abagize intumwa z’ububanyi n’amahanga za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Misiri ziyobowe na Nduku Boo .
Tshisekedi yakiriwe mu ngoro ya Koubbeh, imwe mu ngoro ikorera abanyacyubahiro mu Misiri
Biteganijwe ko kuri uyu wa kabiri Perezida wa Tshisekedi ahura na mugenzi we wa Misiri Abdel Fatah al-Sisi imbonankubone. Ibi bije bikurikira ikiganiro aba bayobozi b’ibihugu byombi baherukaga kugirana hifashishijwe ikoranabunga mu Kuboza 2020, aho aba bayobozi biyemeje gushimangira umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane mu rwego rwo kubaka amahoro n’umutekano, no gushyigikira imishinga y’iterambere.
Tshisekedi afite imishinga 4 yatangijwe n’ikigega cyo guteza imbere inganda (FPI) kuva muri Mutarama 2020, imishinga izatwara agera kuri miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika. Iyi mishinga yiganjemo iy’ibikorwaremezo yatewe inkunga na AFREXIMBANK ikazakorera mu bice byinshi by’igihugu aribyo:Grand Bandundu, Grand Équateur, Grand Kasai, Grand Katanga, Intara ya Orientale na DRC y’Iburasirazuba.
Muri iyi Mishinga ya Tshisekedi bivugwa ko igera kuri 70% muriyo izacungwa inagenzurwe n’ibigo by’Abanyamisiri,naho 30% by’imishinga isigaye igenzurwe n’ibigo byo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iyi mishinga , hateganijwemo umushinga w’itumanaho, ahazubakwa ibirometero 16,000 by’umuyoboro wa Internet ica mu butaka(Fibres Optiques)