Perezida Felix Tshisekedi yagaragaje impungenge afite, aho yerekanye ko abo bahanganye mu matora bari gukoresha inzira zose ngo bamwibe amajwi mu buryo budasobanutse.
Yabitangarije mu kiganiro yatanze kuri radio Top Congo FM, aho yavuze ko abo bahanganye bari gukorana n’abarusiya b’abahanga mu kwiba amakuru (aba hackers) kugirango binjirire imashini za komisiyo y’igihugu y’amatora (CENI) bazibe amajwi ye bayahe uruhande bahanganye mu matora.
Yahamirije umunyamakuru, ko we yiboneye nimero yo mu burusiya yakoreshejwe mu gushaka kwinjira mu buryo butemewe mu bubiko bw’amakuru bwa komisiyo y’amatora.
Yashimangiye aya magambo yari yavuzweho na ministre w’ingabo J. Pierre Bemba, wari wavuze ko Moise Katumbi yaba ari gukorana n’abarusiya mu rwego rwo gushaka kwiba Tshisekedi amajwi.
Bigaragaza ko Tshisekedi aramutse atsinzwe amatora atabyemera. Bivuzwe mu gihe bamwe mu bahanganye na Tshisekedi nabo bamaze iminsi bavuga ko ahubwo Tshisekedi ariwe uri gutegura kuziba amajwi muri aya matora ateganyijwe ku munsi w’ejo tariki 20 Ukuboza 2023.