Perezida Felix Tsisekedi ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza yatangaje ko nta yandi mahitamo asigaranye yo kuzahura umubano n’u Rwanda, ko igisigaye ari ukurutera.
Mbere gato y’amatora y’umukuru w’igihugu muri Congo ateganyijwe ku munsi w’ejo tariki 20 Ukuboza, Tshisekedi akomeje kuvuga amagambo yiganjemo ay’uko u Rwanda rwaba arirwo nyirabayazana y’ibibazo by’umutekano muke Congo ifite.
Tsisekedi agaragaza ko ihuriro Alliance Fleuve Congo riherutse gushingwa na Corneille Nangaa ririmo M23 n’indi mitwe irwanya ubutegetsi bwe, ngo ryaba ryarashinzwe bigizwemo uruhare n’u Rwanda.
Mu kiganiro yatanze kuri radio Top Congo FM, yagize ati: ” Mbivugiye ku gitangazamakuru cya mbere cyo muri Congo, abantu mwabonye baherutse gushinga ihuriro i Nairobi, nibibeshya bakadushotora ho gato bashaka gutangiza intambara, nzatumiza inama y’abagize inteko ishinga amategeko nk’uko mbyemererwa n’itegeko nshinga,mbasabe uburenganzira bwo gutangiza intambara yeruye ku Rwanda. Ndabivuze, kandi namaze kwitegura kubikora. Kuri ubu ntibyanadusaba kohereza ingabo ku butaka bw’u Rwanda, dushobora kurasira iwacu muri Congo tukarasa i Kigali.”
Muri iki kiganiro yongeye gushimangira ko nta biganiro azigera agirana n’abamurwanya harimo abo muri M23, avuga ko yanabitangarije abanyamerika ko ibyo u Rwanda ruvuga ko rushyigikiye ihoshwa ry’amakimbirane, atajya abyizera na rimwe.
Amagambo nk’aya kandi yari yanayavugiye ku kibuga cyitiriwe Sainte Therese kiri i Kinshasa ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi w’ejo, avuyeyo ajya kuyashimangira kuri radio Top Congo FM.
Niba atari amagambo yo gushaka kwigarurira igikundiro cy’abaturage kugirango atorwe, ibi birerekana ko aramutse atowe, ibibazo by’umutekano muke n’imibanire mibi hagati ya Congo n’ibihugu bituranye nayo harimo n’u Rwanda, byazarushaho kuzamba.