Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherekejwe n’umugore we Madamu Denise Nyakeru, berecyeje muri Leta Zunze Ubumwe zaAmerika, aho biteganyijwe ko azasabira u Rwanda ibihano, kubera icyo yise ubushotoranyi bwarwo ku Gihugu cye.
Tshisekedi yageze i Washington kuri uyu wa 11 Ukuboza 2022, aho biteganyijwe ko azitabira inama igomba guhuza abayobozi b’Ibihugu bya Afurika na Amerika.
Ni inama izitabirwa n’abayobozi bagera kuri 40 bazaturuka muri Afurika, inama kandi uyu mukuru w’igihugu cya Congo azagaragarizamo ikibazo cye n’u Rwanda.
Nk’uko biteganyijwe ngo azagaragaza ukuntu mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame yamutereye Igihugu yihishe inyuma y’inyeshyamba za M23, ndetse anasabe ko yafatirwa ibihano, haba mu rwego rw’ubukungu ndetse n’urwa gisirikare.
Hashize iminsi mike Minisitiri w’ubutabera Rose Mutombo hamwe na Guverinoma ya Congo bateguye kurega u Rwanda mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bavuga ko byakozwe n’ingabo z’u Rwanda.
Gusa u Rwanda rwakunze kugaragaza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Paul Kagame aherutse gusobanura ko ibi birego bya Tshisekedi ndetse n’ibibazo biri muri Congo, bishobora kuba ari iturufu ya Tshisekedi kugira ngo azasubukishe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha dore ko n’ayo yatsinze, na bwo atanyuze mu mucyo.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM