Repubulika ya Demokarasi ya Congo yikomye Kiliziya Gatolika ayishinja kuyobya abaturage b’igihugu cye,muri iki gihe cyo gutegura amatora.
Ibi Perezida Tshisekedi yabitangaje ubwo yari i Mbuji-Mayi nyuma ya misa yo kwizihiza yubile y’imyaka 25 umwepiskopi waho Mgr Emmanuel-Bernard Kasanda, amaze ahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti.
Perezida kandi yavuze ibyo nyuma y’uko mu cyumweru gishize inama y’abepisikopi gatolika bo muri DRC inenze ubutegetsi bwe n’uburyo ibintu bikomeje kugenda, haba mu gutegura amatora ndetse n’uburyo hakemurwa ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu.
Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko yifuza kubaburira ngo kuko bari kuyobya abantu, bityo akavuga ko batakabaye babikora ko ahubwo bagomba kumushyigikira.
Yakomeje agira ati: “ ibi bintu byo kuyobya abantu birakabije kandi Kiliziya igomba kuba hagati y’abanye congo aho kujya kuruhande rumwe. Yongeyeho ko ikigomba kubaranga ari urukundo no kwigisha ubumwe nk’uko babikora, ariko bakirinda guhengamira hirya.
Kuri we kiliziya igomba kuguma mu butumwa bwayo bwo kwigisha amahoro no kutabogama, cyakora avuga ko abona hari abari muri Kiliziya bafashe inzira ya Politiki aho kuba mu kiliziya.
Ibi kandi bivuzwe mu gihe hasigaye amezi atandatu ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu, inama y’abepisikopi muri iki gihugu yavuze ko hari umwuka mubi mu gihugu.
Itangazo ry’aba basenyeri rivuga ko kuva Congo yabona ubwigenge mu 1960, igihugu cyagumye mu bibazo bya politike bihora bigaruka, kandi zimwe mu mpamvu zibitera bikekwa ko byaba biva mu nzego nkuru z’igihugu.
Aba bepisikopi bavuze ko kuva Tshisekedi agiye ku butegetsi mu 2019, ibintu byasubiye inyuma ku buryo bubabaje harimo guhohotera abigaragambya batavugarumwe n’ubutegetsi, gutambamira ubwisanzure bw’abatavugarumwe n’ubutegetsi, gushaka gushyiraho amategeko avangura, gukoresha ubucamanza no gufunga abantu binyuranyije n’amategeko.
Icyakora aba bepisikopi basabye abaturage kutazagendera ku marangamutima yabo cyangwa y’ababayobora ko ahubwo bagomba, kureba ingira kamaro.